Besigye nyuma yo kurwana n’abapolisi babuzaga abashyitsi kumusura iwe ubu afungiye ahantu hatazwi
— October 31, 2016
Please enter banners and links.

Uyu munsi ahagana ku gica munsi taliki 31 Ukwakira 2016 abashyitsi barimo Abadepite mu Nteko ishingamategeko ya Uganda bari kumwe na Elias Lukwago basuye Besigye iwe murugo ariko Polisi ibangira kwinjira kwa Besigye.
Besigye amaze kumenya ko abashyitsi be babujijwe kwinjira yaje n’umujinya mwinshi cyane afata ibyuma polisi itega mu muhanda kugirango ntihagire imodoka ihanyura ahita abiterura abijugunya hirya y’umuhanda.
Abapolisi bagerageje bashaka kubisubiza mu muhanda uri mu gipangu kwa Besigye ariko Besigye ababera ibamba kugeza ubwo yabarushije imbaraga imodoka y’abashyitsi irinjira.
Besigye yagiye kubakingurira ngo binjire iwe mu nzu nibwo abapolisi baje ari benshi baramufata agerageza kwirwanaho ababwira ati “aha n’iwanjye ntago ari gereza mufungiramo abantu”.
Byarangiye Besigye arushijwe imbaraga bamujyana mu modoka ya polisi bakunda kumutwariramo bamujyana ahantu hataramenyekana.
Abagore bari baraho bagerageje kurwana n’abapolisi bavuga ngo murajyana he Perezida wacu?umwe yavugaga cyane ngo wa munyarwanda we uranigira iki?ariko nabo batwawe ahantu hataramenyekana.
Ikigaragara ni uko kuri ubu Dr.Kiiza Besigye yari yarakaye cyane ndetse yabwiraga abapolisi ati uyu munsi turarwana .
Hari bamwe bavugaga bati polisi ya Uganda hari aho irengera kuko bakaba bacunga wenda ntasohoke ariko no kumusanga iwe bagatangira kumuhohotera ndetse bakabuza abantu kumusura nkaho hari umucamanza wategetse ko atemerewe gusurwa.
Hari abapolisi bagaragaye bafashe mu ijosi umugore bamuniga ukibaza niba polisi iniga abantu ubwo ni nde wabarengera?.
Ibihugu bya East Africa bimaze gutera imbere mu bwisanzure,mu minsi ya vuba muzumva abo ba polisi bagejejwe mu Nkiko bakurikiranwe kuko ibyo bakoze ni uguhohotera uburenganzira bwa muntu.
Hari abapolisi mu minsi ishize bagaragaye bakubita abafana ba Dr.Kiiza Besigye ariko mu minsi mike nyuma yo gukubita abaturage bagejejwe imbere y’umucamanza ababaza impamvu bakubita abaturage kandi aribo bashinzwe kubarindira umutekano bityo boherezwa muri gereza gufungwa.
Muhungu John Kampala
2,754 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply