umu amakuru-  Menya uburyo Minispoc na FERWAFA zica ikipe y’igihugu ihora itsindwa kenshi | Umusingi

ferwafa  Menya uburyo Minispoc na FERWAFA zica ikipe y’igihugu ihora itsindwa kenshi

Please enter banners and links.

ferwafa

 

Mu Rwanda hashize igihe abafana b’ikipe y’umupira w’amaguru Amavubi  batishima kubera guhora itsindwa ariko hakibazwa impamvu iyi kipe itsindwa kenshi kandi yari igeze gutsinda?.

Ikinyamakuru Umusingi cyakoze isesengura maze gisanga hari impamvu zigaragara ahubwo zisa nizitajya zitabwaho kugirango ikipe Amavubi itere imbere nkuko Uganda yateye imbere muri iyi myka ishize.

Icya mbere hari ugusuzugura abatoza babanyarwanda biterwa n’ishyari aho usanga umutoza w’umuzungu utoza iyi kipe  ahembwa ari hejuru ya madorari igihumbi ariko iyo bayihaye umunyarwanda ntago ageza no kuri Magana arindwi ukibaza impamvu umuzungu ariwe baha menshi kandi atsindwa kurusha ni uko ikipe ya kwitoza.

Niba umutoza w’umuzungu yirukanywe yahabwaga akayabo kuki batagerageza abanyarwanda bakabaha nkayo bahaga umuzingu?.Ibi byerekana ko abari mu bafata ibyemezo by’umupira w’amaguru mu Rwanda batawuzi ahubwo bakora ibyo bashaka gusa.

jersey-minispocl-tourdurwanda

ferwafa

DM1_6350

Ntago wakwirukana umutoza wamuhembaga neza uwo uzanye ukamuha make,mu bitekerezo ,mu mutwe we aba azajya yibaza impamvu we ahabwa make kandi uwo yasimbuye yarahabwaga menshi.

Nta muntu wabyumva cyangwa wabyemera ko muri iki gihugu habura abakinnyi beza ,kuki igihe cyaba Gatete Gimmy naba Katawuti abakinnyi bari bahari?bagiye he?ese abayobozi ba FERWAFA na MINISPOC basanga umupira w’amaguru Atari business?.

Umupira w’amaguru uretse ikipe y’igihugu na za club buba ari ubucuruzi niyo mpamvu abatera nkunga nka AZAM ishoramo amafaranga yayo kandi n’abakinnyi batungwa no gukina umupira ari nayo mpamvu MINISPOC na FERWAFA bakwiye kuva muri za biro birirwa bafata ibyemezo bidafite akamaro bagateza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Hari byinshi binengwa mu mupira w’amaguru nko kuvuga ko iyo abakinnyi bagiye gukina hanze buri umwe yemererwa amadorari 300 wamara iminsi ingahe ibyo ntibibareba.

Hakwiye gushyirwaho uburyo abakinnyi bazajya bakina bakabona amafaranga ahagije kandi adaturutse muri budget ya Minisiteri ahubwo abikorera bateze imbere imishinga ya siporo.

Ibindi bihugu iyo bigiye gukina umukino ukomeye usanga abakinnyi babemereye agafaranga gatubutse urugero mwabonye ko abakinnyi ba Congo ubwo bari muri CAN babemereye imodoka ,buri mukino bajyaga gukina babemereraga ikintu runaka kugirango bihe abakinnyi murare yo gukina neza bagatsinda.

Guhemba abakinnyi baba baritwaye neza cyangwa batsinze ibitego byinshi n’abatoza beza ,abasifuzi n’abandi ,ahandi uwo uba ari umuhango ukomeye ariko mu Rwanda uheruka kuba hatumiwe abanyamakuru 20 gusa ubwose uwo muhango koko uba umaze iki?uba ufite akahe gaciro mu gihe FERWAFA inaniwe gutegura ibirori bikomeye ku buryo nuhabwa igihembo agenda yishimye?.

Hari ibikorwa byinshi bishobora guteza imbere siporo ariko akenshi usanga abari mu myanya ifata ibyemezo batazi iyo mishinga kandi ikindi bakagira ingeso zo guszugura abanyamakuru kandi abanyamakuru baba bazi aho bipfira bashobora no gutanga ibitekerezo ku mishinga itandukanye nkuko ahandi ku isi bigenda.

Abantu guhora bafana ikipe itsindwa itsindwa bamaze kurambirwa ariko babuze uko babigenze n’ubwo Perezida Kagame yavuze ko nawe iby’umupira w’amaguru byamunaniye ariko FERWAFA na MINISPOC bakwiye kwikubita agashyi bagashakisha umuti uko byagenda kose kuko urahari.

Ikinyamakuru Umusingi cyabagira inama yo kuzahamagaza inama irimo abakinnyi bose ,abatoza bose ,abasifuzi bose n’abanyamakuru bose bandika siporo n’abayikunda n’abaterankunga maze bakaganira ku cyakorwa kugirango umupira wo mu Rwanda utere imbere kandi bahava babonye umuti w’ikibazo gihari.

Abantu benshi bakomeje gushyira mu majwi Perezida wa FERWAFA Degore na Minisiteri ko aribo bishe umupira w’amaguru mu Rwanda cyane cyane ikipe y’igihugu Amavubi kandi koko umuti uri hagati yabo bombi nta handi umuti uzava.

Nkubu hari abantu bamaze kugera muri Ghana kandi ikipe iracyari I Kigali ukibaza abo bantu bagiye mbere y’ikipe n’iki kibihutisha gusiga ikipe yabo?abakinnyi nibo bakagiye mbere ahubwo ariko nyine ntibitangaje kuko abapanga nibo babyica byose.

Hari byinshi cyane umuntu yakwandika ariko reka tuvuge kuri ibyo ubutaha tuzabagezaho ibindi nawe ushaka kwandika kuri siporo yo mu Rwanda watwandikira kuri Email yacu :umusingi1@gmail.com

2,668 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.