umu amakuru- Ishyaka PL rigiye gutora uzahangana na Perezida Kagame mu matora umwaka utaha | Umusingi

PL2Ishyaka PL rigiye gutora uzahangana na Perezida Kagame mu matora umwaka utaha

Please enter banners and links.

PL2

Amatora y’umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha bityo ubu Amashyaka atandukanye akaba yatangiye gushaka abazayahagararira bagahangana na Perezida Kagame uzaba uhagarariye Ishyaka rya RPF rikomeye cyane.

Ejo Kuwa 31 Nyakanga 2016 nibwo Ishyaka PL rizakoresha inama rusange kugirango hemezwe uzarihagararira mu matora ateganijwe umwaka utaha agasimbura Protain Mitali wahunze igihugu .

abayobozi_b_ishyaka_pl_mu_rwego_rw_intara_y_amajyaruguru_bitabiriye_inama

Abayoboke b’Ishyaka PL bari mu nama

Bamwe baraha amahirwe Mukabalisa Donatille kuko azi imiyoborere ko abigaragaza kumwanya akoraho yawitwayemo neza agiriwe ikizere agatsinda Perezida Kagame bigaragara ko PL yayobora igihugu uretse ko bitoroshye kuko RPF ifite abayoboke benshi cyeretse PL ifite amafaranga menshi yo gukoresha muri Kampeyine .

Mukabalisa Donatille akaba ariwe  Perezida w’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite akaba yaratowe n’Abadepite bagenzi be ,icyo kikaba ari ikimenyetso gikomeye ko Ishyaka rya PL rifite umuntu ukomeye ushobora kuyobora n’igihugu.

Haravugwa abakandida 7 bose harimo na Higiro Prosper ariko we akaba adahabwa amahirwe menshi kuko bagiye bamuvugaho amakuru atari meza mu itangazamakuru.

Makuza-Mukabalisa-Murekezi

Urabona ko ari kumwe n’abandi bayobozi bakomeye mu gihugu

Abandi harimo Depite Byabarumwanzi Francois na Prof Joseph Nsengimana , Depite Kalisa Evariste n’abandi ariko Depite Byabarumwanzi Francois na Depite Kalisa Evariste bakaba nabo bafite amahirwe menshi .

Hari undi nawe uzatungura benshi n’ubwo batamuvuga kandi uzwi cyane ndetse ushoboye witwa Dr Odette Nyiramirimo.

Umwe mu bayoboke ba PL uzi neza amakuru utarashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ati “Ejo tuzatora ariko ndabona bitoroshye kuko abakandida nibenshi n’ubwo hari 3 barusha abandi amahirwe ariko ubarusha bose turamuzi ariko reka ejo uzababona”.

Depite Byabarumwanzi Francois

Depite Byabarumwanzi Francois

Amatora y’umwaka utaha bikaba bigaragara ko azaba ashyushye kuko Amashyaka menshi yabihagurukiye ashaka umwanya wo kuyobora igihugu.

Ubundi Amashyaka akomeye ubu agerageza kwigaragaza harimo PL ,Green Party ,PSD ariko nayo isa nk’iyasubiye inyuma nta gatege ikigira ,RPF yo iza kwisonga andi yongera kumenyekana iyo amatora yegereje.

Dr m

Dr Odette Nyiramirimo

PS Imbera kuri yarazimiye niyo bahaye Mukabunani isa niyamunaniye kandi yaratangiye ubona asa nufite gahunda ikomeye ariko ntawamenya uko byamugendekeye.

Gusa ikinengwa mu mashyaka yo mu Rwanda uretse FPR niyo igerageza gukorana cyane n’ibitangazamakuru ariko andi Mashyaka usanga bakorana n’igitangazamakuru kimwe kandi nabwo ugasanga nta mbaraga zirimo zo kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Rwego Tony

2,887 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.