umu amakuru-  Muri 429 barangije amasomo y’igipolisi mu Rwanda 55 n’igitsina gore | Umusingi

2-351  Muri 429 barangije amasomo y’igipolisi mu Rwanda 55 n’igitsina gore

Please enter banners and links.

2-351

 

Abapolisi 429 uyu munsi Taliki 29 Nyakanga 2016 I Gishari mu Karere ka Rwamagana hasojwe amasomo y’abapolisi bakuru bo ku rwego rwa AIP (Assistant Inspector of Police ) baba bafite inyenyeri imwe ku rutugu.

Abapolisi basoje amasomo uyu munsi batangiye ari 435 ariko basoza ari 429 batandatu muri bo ntibayasoje kubera impamvu zitandukanye.

Muri abo bose basoje Igitsina gore ni 55 gusa bigaragara ko ari umubare ukiri hasi cyane mu gihe haje uburinganire akazi kose gakwiye kungana abagore n’abagabo.

abarangije_cadet_i_gishari_basabwe_kwitangira_igihugu_batizigama

Abashinzwe uburinganire mu Rwanda bakwiye kureba uburyo uyu mubare uzamuka kuko byagaragaye ko ukiri muto cyane ugereranije no muyindi myuga itandukanye.

minisitiri_fazil_yabwiye_abarangije_amahugurwa_ko_bagiranye_igihango_gikomeye_n_u_rwanda_n_abanyarwanda

Minisitiri Musa Fazil Harerimana atanga ipeti ku bapolisi barangije amasomo mu ishuri rya gipolisi i Gishari

Amakuru avuga ko muri rusange igitsina gore kiruta igitsina gabo ubwinshi ariko mu gipolisi usanga igitsina gabo aricyo kiganje cyane.

Uhereye i bumoso Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya  Odethe .Minisitiri w’Ingabo Gen.James Kabarebe ,Minisitiri w’Umutekano Musa Fazil Harerimana  ,IGP Gasana Emmanuel hamwe n’umuyobozi w’ishuri rya Gishari

Muyindi myuga nk’ubwubatsi ,ubwarimu ,mu nzego z’ibanze usanga igitsina gore umubare warazamutse kandi usanga ari byiza byishimirwa bityo no muri polisi bakaba bakwiye kuzamuka .

Umuhango wo gusoza aya masomo yasojwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Musa Fazil Harerimana mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame utashoboye kuboneka.

Minisitiri Musa Fazil akaba yagize ati “mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame nkuko mbyemererwa n’Itegeko nshinga n’andi mategeko mbahaye ipeti rya Assistant Inspector of  Police “.

Minisitiri Musa Fazil yakomeje avuga ko u Rwanda iterambere rufite rutari kurigeraho iyo rutagira umutekano akaba yahereye aho asaba abapolisi barangije amasomo bari bamazemo amezi 15 ko bakwiye kuzirikana akazi bagiye gukora ndetse barusheho kubungabunga umutekano w’igihugu.

Yavuze ko iyo u Rwanda ruza kugira ubuyobozi bwiza nk’uburiho iki gihe ntabwo Jenoside yakorewe Abatutsi iba yarabaye.

Minisitiri w’umutekano Musa Fazil Harerimana yaraherekejwe na Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda Gen.James Kabarebe na IGP Gasana Emmanuel.

Mu basoje aya masomo harimo abanyamahanga 14 muri bo 2 baturutse muri Namibia ,10 S.Sudan naho abandi 2 baturutse mu gihugu cya Uganda.Mu basoje amasomo uyu munsi harimo 10 baturutse mu rwego rw’igihugu rushinzwe Infungwa n’abagororwa RCS .

Mu banyeshuri basoje abitwaye neza bakaba bahawe ibihembo ndetse umwe akaba ari umukobwa bakaba babihawe na Minisitiri Musa Fazil Harerimana.

Umuhango ukaba watangiye ahagana saa tanu za mugitondo ,ukaba watinze wagombaga gutangira saa mbili ugasozwa saa tanu ahubwo ukaba wasojwe ahagana saa sita z’amanywa.

Gatera Stanley

3,001 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.