Uruhare rw’Ababyeyi mu kuganiriza abana mu kwirinda SIDA mu rugo biracyari imbogamizi
— December 7, 2022
Please enter banners and links.

Buri mwaka tariki ya mbere Ukuboza uba ari umunsi mukuru Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA ,Kuri uyu mwaka umunsi mukuru wo kurwanya SIDA wizihirijwe I Huye ku rwego rw’Igihugu.
Uyu munsi witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi wa Amerika ,Umuyobozi w’ungirije wa RBC Noella Bigirimana ndetse na UNESCO yari ifite uyihagarariye ndetse n’umuyobozi wa RPP+ Sylvia Muneza akaba yari ahari .
Hari ibigo byinshi bifite inshingano mu kurwanya no gukumira SIDA ariko Ishyirahamwe ry’Ibitangazamakuru mu Rwanda (ABASIRWA)naryo kuri uwo munsi ryari ryitabiriye umuhango mu rwego rwo gukora ubuvugizi kugirango abantu bamenye amakuru kuri SIDA.
Abayobozi batandukanye bafashe ijambo guhera kuri Meya w’Akarere ka Huye wahaye ikaze abashyitsi ,nyuma yo guha ikaze abashyitsi abagiye bavuga ijambo bose bibandaga kuri gahunda zo kurwanya SIDA naho ingamba zigeze mu gukumira ubwandu bwa agakoko gatera SIDA .

Urubyiruko rw’itabiriye Umunsi mukuru Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA muri Stade ya Huye

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innocent Bahati asobanurira abayobozi b’ikigo cy’urubyiruko cya Huye uruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya SIDA

Abanyamakuru baganirizwa ku bijyanye na SIDA mu Rwanda

Abayobozi batandukanye mu kiganiro n’abanyamakuru
Abanyamakuru batandukanye basuye ikigo cy’Urubyiruko cya Huye mu rwego rwo kureba niba serivise zihatangirwa hari icyo zifasha urubyiruko mu kwirinda SIDA bityo Umuyobozi w’icyo kigo witwa Innocent Hanyurwamfura avuga ko urubyiruko rwitabira serivise zaho zo kuganirizwa kwirinda SIDA ndetse no kuyikumira ariko agasanga Ababyeyi batanganiriza abana cyane kuko abahaza bigaragara ko nta makuru yo kwirinda SIDA baba bafite.
Hanyurwamfura yagize ati “Urubyiruko ruraza rwose kandi barisanzura bakatubwira bityo mu biganiro tugirana nabo tukumva ko mu mago Ababyeyi bataganiriza abana babo kuri SIDA kandi burya icya mbere n’amakuru”.
Yakomeje avuga ati namwe mwese uko muri aha nibande Ababyeyi baganirije kuri SIDA ariko Ababyeyi bashyizemo imbaraga no ku mashuri aho urubyiruko rwiga ndetse natwe twese tugafatanya mu gutanga amakuru hari icyo byatanga.
Hari gahunda nyinshi zikwiye kumenyeshwa urubyiruko mu rwego rwo kurufasha kwirinda SIDA zimwe muri izo harimo kwigishwa agakingirizo n’uburyo gakoreshwa n’akamaro kako ndetse no kwigishwa ko kwifata aribwo buryo bwonyine bwizewe 100% ariko utabishoboye akaba yakoresha agakingirizo.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya niba no mu bindi bigo cyangwa indi mishinga ufite inshingano mu gukumira no gukora ubukangurambaga kuri iki kibazo cy’Ababyeyi kutaganiriza abana mu mago yabo baba bakizi ko ari bumwe mu buryo bwo guha urubyiruko amakuru arufasha kwirinda SIDA maze Umuyobozi wa RPP+ Muneza Sylvia agira ati “Ababyeyi turabibakangurira kuganiriza abana kuko mu bukangurambaga tukora duhura n’ababyeyi tukaganira nabo”.
Ernest Aime Nyirinkindi umukozi wa RBC nawe tumubajije kuri gahunda z’Ababyeyi kutaganiriza abana mu mago yabo avuga ko gahunda zihari kandi bigarukwaho mu biganiro by’ubukangurambaga.
Nsabayezu Emmanuel n’umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye umunsi mukuru Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA akaba yaradutangarije ko ababyeyi bamuganiriza ku makuru yo kwirinda SIDA ariko cyane cyane Mama we ariwe umuganiriza kuko ise aba yagiye mu kazi.
Nsabayezu yagize ati “Ababyeyi njye baranganiriza ko SIDA ari mbi nzayirinde sinzakore imibonano mpuzabitsina idakingiye dore mvuye kwipimisha nsanze ndimuzima nshyiriye na murumuna wanjye ngo nawe arebe uko ahagaze ariko nari nagize ubwoba ariko abaganga bambwiye ko ndi muzima”.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibitangazamakuru mu Rwanda ABASIRWA witwa Frank Ndamage yavuze ko itangazamakuru ari bumwe mu buryo bukoreshwa mu kugeza amakuru ku baturage bityo itangazamakuru rikagira inshingano mu kuvugira abaturage kugirango ibibazo byabo bikemurwe.
Nkuko ABASIRWA ari ibitangazamakuru byishyize hamwe mu gukora ubuvugizi ku ndwara z’ibyorezo cyane cyane SIDA ikaba ariyo mpamvu ABASIRWA yagiye kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wo kurwa SIDA nk’ibindi bigo byose bifite inshingano zo kurwanya SIDA.Abanyamakuru baturuka mu bigo bitandukanye bakaba baramaze iminsi ibiri mu Karere ka Huye baganira n’abaturage ndetse n’abayobozi kugirango ahakiri ibibazo bikorerwe ubuvugizi bikemuke SIDA icike burundu.
Gatera Stanley
1,940 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply