Byongeye byakomeye ,Uganda irashinja u Rwanda kumviriza Telephone z’abayobozi muri Uganda ,Reba urutonde rw’abumvirizwa
— July 22, 2021
Please enter banners and links.

Hashize igihe havugwa ibibazo bya Uganda n’u Rwanda hafi imyaka ibiri irenga kugeza ubwo imipaka y’ibihugu byombi ifungwa ndetse n’Imishyikirano yahuzaga abakuru b’ibihugu byombi yagiye iba ariko biba iby’ubusa.
Ubu amakuru ari kuvugwa ni uko u Rwanda rwumviriza Telephone z’Abayobozi muri Uganda hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Israel ryitwa Pegasus spyware guhera muri 2016.
Ibinyamakuru bitandukanye nka Daily monitor cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru kivuga ko mu bumvirizwa harimo Gen David Muhoozi yari Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda ubu akaba ari Minisitiri wa Internal Affairs,Sam Kutesa nawe wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Andrew Mwenda uyu akaba yari umujyanama wa Kagame ariko uba muri Uganda ndetse yahembwaga akayabo kuvuga neza u Rwanda ,Joseph Ochwet,Ruhakana Rugunda wari Minisitiri w’Intebe na Nyanzi mukuru wa Bobi Wine.
Urutonde bivugwa ko rwasohowe na Amnesty International na Forbiden Stories ruriho abantu 22 mu bihugu bitandukanye harimo n’Umunyamakuru Mugabe Robert umaze umwaka ufungiwe muri Gereza ya Mageragere ndetse n’undi munyamakuru ukorera Ijwi rya Amerika Eric Bagiruwubusa .



Amakuru aturuka mu Rwanda mu binyamakuru bitandukanye ni uko bivuga ko u Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko runeka abayobozi bakomeye muri Uganda.
Ibi bibaye hari abantu bamaze iminsi bavuga ko hari ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bigamije kugarura umubano mwiza ndetse n’imipaka bavugaga ko ishobora gufungurwa vuba ariko ikigaragara ni uko ibibazo hagati y’ibihugu byombi ukirimo igitokozi.

Urutonde rw’abumvirizwa
Bivugwa ko urutonde rugera ku bihumbi 3500 bumvirizwa harimo Abanyapolitike bahunze igihugu nka Himbara David agaragara kuri urwo rutonde na Jean Paul Tuyishimye,Casien Ntamuhanga Umunyamakuru ubu utazwi aho aherereye nyuma yo gutoroaka gereza mu Rwanda ndetse bikaba biherutswe kuvugwa ko yaba yarafatiwe Mozambique ku buryo hari n’abavugaga ko ashobora kuba yaragejejwe mu Rwanda.
Mu bandi bavugwa harimo Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina na Frank Ntwali n’abandi batandukanye kandi amakuru avugwa kugirango Israel yemere kugukorera ako kazi ko kumviriza izo Telephone yishyurwa akayabo ka amafaranga menshi cyane.
5,616 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply