umu amakuru- Umunyamakuru wa Kigalitoday Sabit arashaka kujyana mu Rukiko umwishyuza amafaranga y’ibikoresho byo mu rugo yamuhaye | Umusingi

Umunyamakuru wa Kigalitoday Sabit arashaka kujyana mu Rukiko umwishyuza amafaranga y’ibikoresho byo mu rugo yamuhaye

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 16/8/2021 Umunyamakuru wa Kigalitoday witwa Sabiti yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko azajyana mu rukiko umwishyuza amafaranga y’ibikoresho byo mu rugo yamuhaye cyangwa niba ashaka ko amwishyura yandika amusaba imbabazi kubera inkuru bamwanditseho.

Mu minsi yashize Ikinyamakuru Umusingi cyashakaga kwishyuriza umuturage wishyuza Sabiti kuko uyu munyamakuru yambuye umuturage amafaranga y’ibikoresho byo mu nzu ku buryo uwo muturage yavugaga ko ibinyamakuru bikora ubuvugizi ku baturage asaba ko nawe yakorerwa ubuvugizi akishyurwa.

Icyo gihe umuturage yavugaga ko Ikinyamakuru Umusingi cyamubariza ubuyobozi  bwa Kigalitoday.com impamvu umunyamakuru wabo agenda abeshya ko batishyura abakozi kuko Sabiti yamubwiraga ko bamaze amezi 2 batabishyura.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umwe mu bayobozi ba Kigalitoday witwa Leon maze avuga ko Kigalitoday yishyura neza ati “Niba uwo munyamakuru yarabivuze ndaza kumuhamagara mu biro byanjye mubaze impamvu kuko ibyo ni ugusebya ikigo akorera”.

Leon yakomeje avuga ko namara kuvugana n’umukozi wabo ari we Sabiti ugenda asebya ikigo akorera kubera kutishyura amadeni ko azatubwira ibyo baganiriye bityo nyuma y’umunsi umwe tumubajije ibyo baganiriye avuga ko babiganiriyeho nka management avuga ko uwo muturage yaza ku biro(Office)bakamufasha kumwishyuriza .

Umuturage twamubwiye ibyo ubuyobozi bwavuze ko agomba kujya ku biro cyangwa akabandikira kuri Email maze avuga ko ntamwanya afite wo gusiragira ku biro hejuru y’umunyamakuru w’umwesikoro ati “Aho nzahugukira nzitabnaza inzego z’ubuyobozi niba ikigo akorera kidashobora kumwihaniza kugenda agisiga izina ribi agisebya ngo ntibishyura abakozi babo kuko ari ahandi umukozi agenda asebya ikigo gutyo afatirwa ibihano bikomeye cyangwa akirukanwa no ku kazi ariko nzashaka akanya mbikurikirane kuko ibintu yishyuzwa amafaranga yabyo aho yabikuye hari abantu babimuhaye ntakuntu rero yabyihakana”.

Uyu muturage wadusabye kuba turetse gutangaza amazina ye yakomeje avuga ko Sabiti adakwiye gukorera ikinyamakuru nka Kigalitoday kuko umuntu uteri ufite ibikoresho byo mu nzu ku buryo n’amasahani n’ibiyiko ntabyo yagiraga?.

Kuri uyu wa mbere nibwo Sabiti yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko uwo muturage umwishyuza abanza akandika asaba imbabazi kubera inkuru yamwanditseho mu kinyamakuru akabona kumwishyura.

Uyu muturage yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko atasaba imbabazi Sabiti ati “Sinasaba imbabazi umuntu w’umwesikoro utagira amenyo kuko ibyo avuga wagirango ntiyuzuye mu mutwe .

Ni gute nasaba imbabazi umuntu nishyuza nafashije nkamuha ibikoresho byo mu rugo?”.

Akomeza avuga ko Sabiti yirirwaga amwinginga ngo abimuhe azamwishyura umushahara n’uza ariko amaze ku bimuha Sabiti ntiyongeye kumuvugisha no kuri whatsapp ariko ngo aribeshya kuko ibyo avuga kujya mu Nkiko ntabyo azi ,ubwo se yumva yantsinda kandi inzu yabikuyemo hari abantu babimuhaye ndetse akabasigira n’urufunguzo rw’inzu?ubwo uwo muntu uvuga Inkiko urumva afite ubwenge?.

Ikibazo namubonyeho aravugavuga cyane kandi abeshya kuko hari byinshi yambwiraga uretse ibyo kutishyurwa ku kazi akavuga ko abakoresha be bamwanga kuko yavuye hanze kandi bamukoresha cyane kurusha abandi n’ibindi byinshi kandi bitari ngombwa kubimbwira njye icyo nashakaga ni uko anyishyura ntabindi kandi n’ubu niba yumva ashaka amahoro niyishyure ibyabandi arekere aho kuvuga ubusa.

3,505 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.