umu amakuru-  Princess Priscillah yasohoye indi ndirimbo yitwa Na na na | Umusingi

IMG-20160726-WA0001  Princess Priscillah yasohoye indi ndirimbo yitwa Na na na

Please enter banners and links.

IMG-20160726-WA0001

 

Umuhanzi Princess Priscillah Umuratwa uba muri America yasohoye indirimbo nshya yitwa Na na na avuga ko yizeye ko nta ndirimbo y’undi muhanzi izayiruta.

Princess Priscillah akaba yatangarije Ikinyamakuru Umusingi uyu munsi Kuwa kabiri taliki 26 Nyakanga 2016 ko asigaye abona abahanzi batakicara akanya gato badahimba indirimbo kandi nziza nawe akaba yarahisemo kuticara maze akora iyitwa Na na na aho avuga ko yizeye ko mu bandi bahanzi babanyarwanda nta uzamurusha indirimbo nziza.

Ni nyuma y’abahanzi bagenzi be The Ben na Meddy nabo baherutse gusohora indirimbo mu minsi 2 ishize aho The Ben yasohoye iyitwa Habibi na Meddy asohora iyitwa Ntawamusimbura ariko izo zose Na na na ije ari iya mbere iya The Ben ikaba iya 2 naho iya Meddy ikaba iya 3 nkuko abakunzi babo babivuga.

Priscillah akaba ari umuhanzi umaze kwigaragaza bidasubirwaho ndetse akaba agaragaza ubuhanga mu ndirimbo ze.

Iyi ndirimbo Na na na akaba yarayikoreye muri situdiyo (studio)yitwa Momusic ikorwamo na Producer Lik Lik nawe wavuye mu Rwanda akaba akora akazi ko gukora indirimbo z’abahanzi haba Audio cyangwa Vidio byose arabikora kandi akaba ari umuhanga bitewe n’indirimbo z’abahanzi yagiye akorere zikaba nziza cyane nk’indirimbo ndi uwikigali n’izindi nyinshi.Na na na ikaba ari indirimbo y’urukundo ariko icuranze neza cyane .Uyu muhanzi kuva yatangira muzika nta ndirimbo ye arasohora ngo abantu bavuge ko ari mbi zose ziza zikunzwe bigaragaza ko ari umuhanga cyane.

Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe ,Mbabarira ,Bagupfushubusa ari kumwe n’abandi bahanzi ,Nta cyadutanya na The Ben ,Icyo mbarusha ,iyo aheruka gusohora igakundwa cyane yitwa Warandemewe n’izindi nyinshi cyane.

Noella

2,755 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.