umu amakuru-  Perezida Museveni yicaye kumuhanda avugira kuri Telephone hari icyo yashakaga kubwira abaturage ndetse no guha itangazamakuru akazi | Umusingi

13607043_262989594071492_1624323853797546869_n  Perezida Museveni yicaye kumuhanda avugira kuri Telephone hari icyo yashakaga kubwira abaturage ndetse no guha itangazamakuru akazi

Please enter banners and links.

13607043_262989594071492_1624323853797546869_n

 

Perezida Museveni azi gutanga amakuru mu buryo buri wese atamenya ndetse agatanga n’akazi kandi abantu bakabimukundira.

Perezida Museveni aherutse guhagarika umushoferi we bageze mu muhanda hagati bagenda aramuhagarika asohokamo bamuzanira agatebe yicara ku ruhande rw’umuhanda imodoka ze zimuherekeza zose zirahagarara ndetse izindi zisanzwe zigatambuka akazikorera ikimenyetso cy’Ishyaka rye rya NRM.

Icyo yashakaga kwereka abantu ni uko igihugu cye umutekano ari wose ntacyo yikanga ,aho ariho hose yahagarara agakora icyo ashatse.Bamwe mu bazi ibya politike naganiriye nabo bagize bati “ubwose kwicara hanze avugira kuri Telephone ni uko imodoka ye atavugiramo?ni uko yashakaga kwereka abantu n’amahanga ko igihugu cye gifite umutekano uhagije”.

13615385_262989610738157_4625130932367314012_n

13645076_262989627404822_4516489252142431873_n

13600366_262989587404826_3522699621670933102_n

m7sape

Ikindi yashakaga guha itangazamakuru akazi kuko iyo akoze akantu nkakariya ibinyamakuru biba bibonye inkuru mu gitondo abantu bakazinduka bagura ibinyamakuru bashaka kumenya niyihe mpamvu Perezida ava mu modoka akajya kuvugira kuri Telephone ari kumuhanda?buri umwe aba ashaka kumenya icyabimuteye.Perezida Museveni atanga akazi cyane mu itangazamakuru hari igihe yasanze utwana dukina umupira w’amaguru ku muhanda arahagarara avamo atangira gukinana nabo bana .

Aba atanze ubutumwa mu bana kandi Perezida Museveni akunda itangazamakuru kuko akunda gusoma bityo ibyo akora byose abashaka ko itangazamakuru ribyandika abaturage bakamubona ndetse bakamenya ibyo yakoraga ari nayo mpamvu bamukunda .

Bamwe bati nibyo byiza kugirango abaturage bamwiyumvemo kandi nawe abatinyuke kandi akaborohereza ubuzima aho abaha amahirwe kugirango buri umwe yigeragereze yishakire akazi akore yibesheho kuko burya abaturage iyo bashonje batangira kwiba bakicana .

Perezida Museveni yabahaye ubwisanzure kuvuga ,gukora ,n’ibindi byinshi ariko gukora byo yabyoroheje cyane ku buryo buri muntu icyo ashoboye aragikora ,barahinga ,baracuruza ku buryo rero usanga bavuga bati Perezida Museveni aradukunda kandi yatworohereje ubuzima kuburyo nta muntu wananirwa n’ubuzima nkuko bijya bigaragara mu bihugu byegeranye na Uganda .

Icyo kwicara ku muhanda cyahaye abantu benshi akazi nkuko nababwiye itangazamakuru ndetse nabanyarwenya (comedy)kuko bwagiye gucya abantu benshi batangiye kumwigana .

Gatera Stanley

2,592 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.