umu amakuru-  FIBA U18:Ange Kagame yakoze tombola | Umusingi

Ange  FIBA U18:Ange Kagame yakoze tombola

Please enter banners and links.

Ange

 

Kuri uyu wa kane taliki 21 Nyakanga 2016 habaye  Tombola yabereye muri Marriott Hotel amakipe 12 yagabanijwe mu matsinda abiri, aho uRwanda ruyoboye itsinda rya mbere rutangira ruhura na Gabon kuri uyu wa Gatanu muri Petit Stade Amahoro.

Mu muhango witabiriwe n’abana ba Perezida Kagame barimo Ange Kagame watomboye , Ian Kagame ndetse na Brian Kagame.

Ibihugu 12 byabonye itike yo gukina igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kizabera mu Rwanda, byagabanijwe mu matsinda 2 aho buri tsinda rigizwe n’amakipe 6, irya mbere rikayoborwa n’u Rwanda mu gihe Egypt iyoboye irya kabiri.

Ange

Ange Kagame

Angee

Argelia

Abari bahagarariye Algeria

Uko amakipe yagabanyijwe mu matsinda

Itsinda A: Rwanda, Zimbabwe, Gabon, Algeria, Mali, Cote d’Ivoire

Itsinda B: Egypt, Tunisia, Benin, Angola, DR Congo, Uganda

Gahunda y’umunsi wa mbere

11h00: DR Congo vs Uganda
13h00: Angola vs Tunisia
15h00: Mali vs DR Congo
17h00: Ibirori byo gutangiza amarushanwa
18h00: Gabon vs Rwanda
20h00: Algeria vs Zimbabwe

Iyi mikino izajya ibera kuri Petit Stade Amahoro kuva Saa yine z’amanywa kugeza saa yine z’ijoro, ikazatangira kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Nyakanga 2016, kugera taliki ya 31 Nyakanga 2016.

 

Kwinjira ni amafaranga Magana atanu hejuru naho hasi ni igihumbi gusa.

Gatera Stanley

 

4,324 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.