Impamvu abasore basigaye bashaka ko mbere yo gukora ubukwe babanza kubana n’abakobwa ubukwe bukaba nyuma
— December 18, 2019
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi hari ingeso cyangwa umuco udasanzwe mu Rwanda aho abasore basigaye bajya gushaka umugeni ariko babanje kubana mu nzu nk’umugabo n’umugore ubukwe bukazaba nyuma.
Ikinyamakuru Umusingi cyaganiriye n’abamwe mu basore kugirango tumenye impamvu ibitera dore ko bidasanzwe mu muco nyarwanda.
Bamwe mu bo twavuganye badusabye ko amazina yabo agirwa ibanga ariko umwe twamwise Morise yagize ati “Impamvu abasore basigaye bashaka abagore ubukwe bukaba nyuma ni uko kuri iki gihe ushobora gushaka umugore mugakora ubukwe ukamutakazaho amafaranga menshi wamugezayo akanga kubyara ugasanga biteje ibibazo hagati yanyu ndetse n’imiryango”.
Morise yakomeje avuga ko hari igihe bamwe mu bakobwa baba barakuyemo inda nabi bikabaviramo kutabyara icyo gihe iyo ashatse umugabo bagasezerana ntabyare umugabo aba abihombeyemo ikaba ari imwe mu mpamvu zisigaye zituma abagabo bashaka abagore bakazakora ubukwe nyuma abonye ko umugore atwaye abyara.
Indi mpamvu abo twaganiriye bavuga ko biba byiza kugirango abantu babanze bamenyane imico yabo hanyuma babona imico ihura bagakora ubukwe kandi burya buri umwe agerageza kwiga mugenzi we bityo basanga bahuje neza bakabona gukora ubukwe kandi ngo no mu bihugu byateye imbere niko bigenda.


EBP Wedding Planner London for Black Couples
Uretse ibyo kutabyara kuko baba atari nabenshi batabyara ariko ikintu cyo guhuza imico cyangwa uburere usanga aribyo bigora abantu guhuza bityo ugasanga ako kanya nyuma y’igihe kitageze umwaka baratandukanye ariko ku bantu babanye mbere bagakora ubukwe nyuma usanga babanye neza cyane.
Ikindi usanga ku mpande zombi baba barasambanye kenshi barahuye n’abagabo batandukanye cyangwa umusore yarahuye n’abakobwa batandukanye ugasanga uwo bagiye kubana atamukorera imibonano mpuzabitsina uko abishaka kubera mu bo yahuye nabo mbere hari uwamukoreye neza kurusha uwo babana ugasanga ahora yibuka uwigeze kumukorera neza.
Ubundi iyo umukobwa atakubaganye mu bukumi bwe umugabo uwo ariwe wese babana ku bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsinda ndetse n’umusore kuko baba batarabigiramo uburambe ariko ushobora gusanga umwe muribo cyangwa bombi hari uwahuye n’abagabo 10 n’urugero cyangwa yararyamanye n’abakobwa barenga 10 yagira gutya agashaka utaragira uburambe kandi we abufite ugasanga ahora atishimiye umugore we cyangwa umugabo we.
N’iyo mpamvu abasore bavuga ko ibyiza kwirinda kwangiza umutungo kuko gukora ubukwe birahenda kandi muba mwasezeranye mu mategeko abenshi bahita bashwana bakagabana imitungo bikavamo amakimbirane ,ibyiza ni uko abantu batangira kwigishwa umuco wo kubanza kubana bagakora ubukwe nyuma nkuko mu bindi bihugu bigenda kandi birashoboka ndetse bituma abagiye gushakana bubahana cyane.
Ariko kubera ko urukundo rw’iki kigihe abantu barwishe kubera ikoranabuhanga usanga abakobwa benshi baba barahemukiwe n’abasore batandukanye akagera aho uje wese ukumva ko nawe aje kumubeshya ntabishyiremo imbaraga bikaba byaca intege umusore kandi uri serious kimwe n’umusore ashobora kubona umukobwa mwiza akamukunda ariko akumva ko afite abandi bamutereta bombi ugasanga umwe aragenda aseta ibirenge muri urwo rukundo.
Ubundi bisaba ko niba wiyemeje ikintu ,niba wemeye gukundana n’umusore mukunde byanyabyo ubimwereke ku buryo nawe azajya avuga ati uriya mukobwa koko arankunda ntagushidikanya kimwe n’umusore nawe niba akunze umukobwa abimwereke ku buryo abantu babibona nibwo icyo gihe buri umwe yirekura ingeso ze mbi n’inziza uwo bakundana akazimenya akamenya niba imbi yazihanganira bityo bapange ubukwe kubera ko bamenyanye ariko usanga abantu bahuye mu cyumweru kimwe bagapanga ubukwe kubera ko wenda umukobwa yabenzwe kenshi cyangwa se umusore nawe akuze bihagije bakumva ko umuti ari ugukora ubukwe kugirango bave mu isoni.
N’ibyiza ko abantu bajya basoma inkuru nk’izi zivuga ku rukundo zifasha kumva aho umwe afite intege nkeya akikosora cyangwa aho yanenga cyangwa agashima kuko bituma umenya uburyo ufatamo umuntu ufite ingeso z’ubwoko bwose
5,293 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Umva agakino gashya kari muri ADEPR ariko katazorohera abayobozi ,Laptop na kashe ngo byaribwe I Rusizi haribzwa byibwe na nde?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply