umu amakuru- Umuhanzi Meddy afungiwe i Remera | Umusingi

Umuhanzi Meddy afungiwe i Remera

Please enter banners and links.

Umuhanzi Meddy yatawe muri yombi ahagana saa munani z’ijoro atwaye imodoka yanyoye inzoga, ahita afungwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yabwiye itangazamakuru ko uyu muhanzi “yaraye afunzwe, kubera gutwara yanyoye ibisindisha. Yafatiwe i Remera nka saa munani z’ijoro.”

Amategeko ateganya ko umuntu wese ufashwe atwaye imodoka yanyoye ibisindisha, afungwa iminsi itanu, akanatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 150 Frw.

Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha kuko bigira ingaruka kuri bo n’abandi bakoresha umuhanda.

Meddy usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze muri Afurika muri Kanama 2019, yitabiriye igitaramo yagombaga gukorera muri Sychelles.

Mu ntangiriro za Nzeri 2019 yitabiriye igitaramo cyiswe Kwita Izina Concert yahuriyemo na Ne-Yo.

Nyuma yaho yakoreye igitaramo muri Kenya mbere y’uko asubira muri Sychelles ahataramira bwa kabiri. Tariki 9 Ukwakira yari umwe mu bataramiye muri Youth Connekt Concert hamwe na Patoranking I Kigali.

Ahandi mu bindi bihugu umusitari ntago apfa gufungwa gutyo kuko aba ashobora kugura cyangwa gutanga amafaranga menshi akarekurwa ariko mu Rwanda amategeko arubahirizwa.

 

4,173 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.