Isesengura:Ikibazo gituma amasezerano u Rwanda na Uganda basinye adashyirwa mu bikorwa ni Rene Rutagungira na Lt.Joel Mutabazi?
— August 24, 2019
Please enter banners and links.

Nkuko mubizi Ikinyamakuru Umusingi kibagezaho amakuru atandukanye cyane cyane amakuru ya politike ,amakuru asesenguye n’andi makuru atandukanye ikaba ariyo mpamvu twifuje gusesengura ikibazo cya Uganda n’uRwanda nyuma y’uko abantu ubu barimo kuvuga byinshi bitandukanye kuri icyo kibazo.
Mu isesengura ryacu twakoze nyuma y’uko Perezida Kagame w’uRwanda na Museveni wa Uganda basinye amasezerano y’ubwumvikane aherutse kubera muri Angola abantu bagatekereza ko ibibazo bya Uganda n’uRwanda birangiye ariko kugeza ubu tukaba tubona ahubwo bisa n’ibigoye cyane ko ibibazo bikemuka.
Amakuru aturuka mu bantu bizewe twaganiriye nabo ariko kubera impamvu zabo bwite badusabye ko amazina yabo agirwa ibanga batubwiye ko u Rwanda rwifuza ko Uganda irekura Rene Rutagungira ,uyu Perezida Kagame ubwo yari mu mwiherero w’abayobozi I Gabiro muri Gatsibo yamuvuzeho cyane ko yafashwe agambaniwe azira ko yanze kujya mu Ishyaka rya Gen.Kayumba Nyamwasa RNC.
Ibinyamakuru byo muri Uganda ubwo Rene Rutagungira yafatwaga byanditse bivuga ko hari abapolisi n’abasirikare ba Uganda bafatanyaga mu gushimuta impunzi z’abanyarwanda muri Uganda ndetse havugwamo na Lt.Joel Mutabazi .

Rene Rutagungira

Lt.Joel Mutabazi ibumoso n’abashinjwa kumushimuta

Rene Rutagungira uri mu ruziga rutukura ajyanwa mu Rukiko n’abo ashinjwa gukorana nabo
Perezida Kagame yagiyeho Uganda guhura na Museveni ndetse iki kibazo cya Rene Rutagungira bakiganiraho ,Rene akaba yarafatanywe n’abapolisi bakuru barimo uwitwa Nixon Agasirwe n’abandi benshi ku buryo byazamutse bikagera kuri Gen.Kale Kayihura wari ukuriye Polisi ya Uganda nawe agafungwa.

Perezida Museveni wa Uganda ibumoso asuhuza Perezida Kagame w’uRwanda nyuma yo gusinya amasezerano y’ubwumvikane muri Angola

Uganda nayo iravuga ko u Rwanda rwavogereye Uganda ubwo Lt.Joel Mutabazi yashimutirwaga muri icyo gihugu akagarurwa mu Rwanda kandi yarahawe ubuhungiro bikaba byaratumye ishimi rishinzwe impunzi muri Uganda UNHCR zibaza ubuyobozi bwa Uganda niba badashoboye kurinda umutekano w’impunzi ndetse basaba ubusobanuro kuri icyo kibazo.
Ni ukuvuga ngo Uganda irashaka impunzi zashimutiwe muri icyo gihugu ziri mu Rwanda n’uRwanda rugashaka ko Uganda irekura Abanyarwanda bafungiyeyo kugirango ibibazo bikemuke.
Abazi gusesengura politike basanga ikibazo cya Uganda n’uRwanda kigikomeza ndetse kizatinda gukemuka kubera ko bigoye kurekura Lt.Joel Mutabazi gusubira Uganda na Uganda ikavuga ko bigoye kurekura Rene Rutagungira ufungiwe muri Uganda.
7,131 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply