umu amakuru- Uganda yafunze imbuga z’amakuru zo kuri internet zo mu Rwanda zirimo na IGIHE na New Times | Umusingi

Uganda yafunze imbuga z’amakuru zo kuri internet zo mu Rwanda zirimo na IGIHE na New Times

Please enter banners and links.

Ikigo kigenzura ibijyanye n’Itumanaho muri Uganda, Uganda Communications Commission (UCC), cyandikiye ibigo bitanga serivisi za internet, kibitegeka gufunga isomwa ry’imbuga z’amakuru zo mu Rwanda zirimo IGIHE na The New Times ku bantu bari muri Uganda.

Uyu mwanzuro Uganda yawufashe mu gihe Perezida w’u Rwanda na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni bari bamaze gusinya amasezerano aganisha ku irangizwa ry’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, mu muhango wabereye i Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu.

Ni amasezerano yasinywe hagati ya Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni, hari na Perezida João Lourenço wa Angola, Félix Tshisekedi wa RDC na Denis Sasso Nguesso wa Repubulika ya Congo Brazaville.

Mu kiganiro kuri telefoni, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri UCC, Ibrahim Bbosa, yabwiye The New Times ko habayeho iryo hagarikwa.

Ati “Twandikiye ibigo bitanga serivisi za intenet tubasaba guhagarika izo mbuga.”

Yavuze ko izo mbuga ngo zifite amakuru abangamiye umutekano w’igihugu cya Uganda. The New Times na IGIHE ni zimwe mu mbuga z’amakuru zikorera kuri internet ubu udashobora gusoma uri muri Uganda.

Ni igikorwa cyafashwe nk’igishyira akabazo ku bushake icyo gihugu gifite mu kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi kuri uyu wa Gatatu, hagamijwe kuzahura umubano.

Uganda nayo ivuga ko hari imbuga za internet zaho zafunzwe mu Rwanda ku buryo abari mu Rwanda batazisoma nka softpower.ug .Hari abantu batangiye kuvuga ko bigaragara ko amasezerano yasinywe n’abakuru b’ibihugu ashobora kudashyirwa mu bikorwa bikazasaba gusubira muri Angola bakaganira no ku kibazo cy’itangazamakuru.

Umuyobozi w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yavuze ko bamaze gusaba amakuru bagenzi babo muri Uganda, ngo hamenyekane impamvu izo mbuga zafunzwe.

Ni igikorwa avuga ko gihabanye n’amasezerano ‘yasinywe n’abayobozi bacu uyu munsi’.

 

3,492 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.