Yibye inyama asaba kumujyana kuri polisi ntibamushwarize imbere y’abana be
— June 19, 2016
Please enter banners and links.

Umugabo w’ubatse ufite n’abana yashatse kurya inyama ariko adafite amafaranga ahitamo kwiba ihene ya mugenzi arayibaga ashaka ko urugo rwe nabo barye ku nyama ariko bamufashe batarayirya bayimwambika mu ijosi.
Yatakambye cyane asaba ko bamujyana kuri polisi aho kumushwariza imbere y’abana be n’abanyirabukwe.
Fred Nsereko afite imyaka 50 ,utuye ahitwa Ggwaatiro muri Uganda yahuye n’ibyago ubwo yashatse kurya ku nyama n’umuryango we agahitamo kujya kwiba ihene y’umuturanyi we bakayimufatana.
Abaturage bazindukiye mu mukwabu kuri uyu wa gatandatu taliki 18 Kamena 2016 wo gufata uwibye ihene ya mugenzi wabo witwa Kasifa Nanteza.
Kubera bari bamaze igihe bibwa ihene zabo bityo bahitamo gukora umukwabu wo gufata abajura babibira ihene zabo nibwo basanze Fred Nsereko arimo kubaga ihene ababonye ariruka baramwirukansa baramufata basanga yabagaga ihene y’umuturanyi we Nanteza Kasifa bayimwambika mu ijosi bamuzengurutsa mu mago y’abantu bagenda bamukubita inshyi asaba ko bamubabarira bakamujyana kuri polisi aho kumushwaza imbere y’abana n’abakwe be.

Abaturage ibi babikoze bari kumwe n’umuyobozi w’Akagali witwa Simon Ssejombwe wasabye abaturage kujyana Fred Nsereko kuri polisi bityo bamujyanayo .
Ukuriye gushakashaka ku bakoze ibyaha kuri polisi ya Kyabadaaza witwa Pius Khaukha yavuze ko Fred Nsereko azashyikirizwa ubutabera ku cyaho cy’ubujura akabihanirwa.
Abaturage bamugejeje kuri polisi bamukubita ariko ahageze yashimiye Imana ko ageze mu maboko ya polisi atagipfuye .
Byashyizwe mu Kinyarwanda na Muhungu John
3,046 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply