Impamvu abantu 10 bari bakomeye mu Rwanda badakwiye kurwanya ubutegetsi bwa Kagame
— May 31, 2016
Please enter banners and links.

Hari abantu 10 bari bakomeye mu Rwanda ariko ubu bari mu mahanga abandi bafunzwe badakwiye kuba barwanya cyangwa banenga ubutegetsi bwa Perezida Kagame ahubwo aribo bakwiye kwinenga bwa mbere.
Abo bantu Ikinyamakuru Umusingi cyakoze isesengura gishingiye kubyo abantu batandukanye bagiye bavuga kuri aba bantu kigaragaza impamvu badakwiye kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame ahubwo baceceke cyangwa basabe imbabazi bagaruke mu Rwanda kuko akazi Kagame yarakabahaye babaho neza bararyoha ndetse bamwe barica bagakiza nkuko imvugo y’iki gihe ivuga.
Ku ikubitiro haza Kayumba Nyamwasa wabaye umugaba mukuru w’Ingabo mu Rwanda na Gahima Gerrald wayoboye Minisiteri y’ubutabera .
Gen.Kayumba yabaye umugaba mukuri w’Ingabo, aba bagabo bombi bari bakomeye ndetse amakosa menshi avugwa ku butegetsi bwa Perezida Kagame yakozwe n’abo andi n’ingaruza z’ibyo bakoraga .
Urutonde rw’abo bantu uko ari 10 bakwiye kutaqvuga ubutegetsi bwa Perezida Kagame kuko ntako atabagize akazi karabananira bahitamo guhunga igihugu abandi barafungwa.

1.Gen.Kayumba Nyamwasa yabaye umugaba mukuru w’Ingabo ako nakazi Kagame yamuhaye gakomeye arangije ashaka kumukura kubutegetsi yumva amaze kugira imbaraga nyinshi biramupfubana ahungira muri Afurika y’Epfo .
Andi makuru aturuka mu nshuti z’uyu mugabo avuga ko hari igihe yigeze kuzamura abasirikare bato mu ntera kandi bitemewe bikorwa na Perezida wa Repubulika gusa bivuze ko yari yasuzuguye umukuru w’igihugu.
2.Gerald Gahima ,Kagame yari yaramuhaye kuba Minisitiri w’Ubutabera ,nakahe kazi keza karuta ako yari yaramuhaye?ariko karamunaniye atangira gukora amakosa menshi tuzabagezaho abonye ko amakosa ye yamenyekanye arahunga ubu akaba ari mu barwanya ubutegetsi bwa Kagame.

3.Theogen Rudasingwa :yabaye Ambasaderi muri America guhera 1996 – 1999 ,nakahe kazi keza karuta ako?yabbayeho n’umugaba w’ingabo 2000-2004 akaba yarakoze n’ahandi hatandukanye ariko n’umwe wageze muri ako kazi atangira gukora amanyanga yibagirwa inshingano ze, akazi karamunanira.
Ubu n’umwe mu bantu bakomeye muri RNC Ishyaka rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame.
Rudasingwa yabayeho umunyamabanga nshingwabikorwa wa FPR ibyo byose arabyibuka?
Rudasingwa yabeshyeye uwitwa Muganwa Andrew ko yateye inda umunyeshuri baramufata bashaka kumuzana mu Rwanda ngo afungwe ageze ku kibuga cy’Indege aho yagomba kurizwa kuzanwa I Kigali abacunga ku jisho ariruka ahungira ku mupolisi wamufashije kugera muri Canada.
Icyo gikorwa kigayitse cyaheshije izina ribi igihugu cy’u Rwanda ndetse ubu Muganwa Andrew akaba ashaka kujya kumurega mu Nkiko mpuzamahanga akabihanirwa.

4.David Himbara :yari umujyanama wa Perezida Kagame yahembwaga neza ndetse ubona yishimye ariko yageze aho akazi karamunanira ariruka arahunga atangira kuvuga nabi ubutegetsi bwa Perezida Kagame.
Umwe mu baganiriye n’iki Kinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yagize ati “bashakaga ko abakorera n’akazi yabahaye?umuntu uguha akazi nk’ako abo bose babonye nta kindi bakwiye kuvuga ahubwo basabe imbabazi bagaruke naho ubundi ni baceceke kuko ibibazo byinshi nibo babiteye”.

5.Gen.BM Habyarimana :yari umwe mu basirikare bakuru kandi bakomeye ndetse Kagame yamugize na Minisitiri w’Ingabo ibyo byose bakabyibagirwa barangiza akazi kabananiye bagahunga bagatangira kurwanya Kagame wabahaye ubuzima bwiza.

6.Faustin Twagiramungu:Uyu Perezida Kagame yamugize Minisitiri w’Intebe ariko nawe biramunanira arahunga hashize igihe aragaruka ariyamamaza aratsindwa asubira mu buhungiro none arashaka kugaruka muri 2017 kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

7.Bizimungu Pasteur :yabayeho Perezida w’u Rwanda akora Ishyaka ubuyanja mu buryo butemewe n’amategeko kuko abantu batandukanye bibazaga umuntu nka Perezida yakoraga irindi shyaka ry’iki?rigamije iki?arafungwa ariko Perezida Kagame amuha imbabazi arafungurwa nawe ntakwiye kuvuga nabi ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

8.Sebarenzi Joseph :yabaye Perezida w’Inteko Ishingamategeko mu Rwanda ariko yaje gupanga umupangu ukomeye wo gukora Coup d’Etat na ba Gen.Kayumba Nyamwasa urabapfubana ahitamo guhunga igihugu.

9.Col.Tom Byabagamba :yabaye umusirikare ukomeye cyane mu Rwanda kurusha abandi bose uretse Kayumba Nyamwasa kuko yari akuriye Abajepe barinda Perezida Kagame ku buryo yari afite igitinyiro gikomeye kugeza ubwo akoze ibyaha bikomeye bituma afungwa ubu akaba yarakatiwe n’Inkiko ndetse yamburwa n’inyota ze zagisirikare.

10.Brg.Gen.Rusagara :yabaye umusirikare ukomeye muri iki gihugu ,yakoze akazi gatandukanye kugeza ubwo avuye mu gisirikare ariko aba bose twavuze bafite ibikorwa bitandukanye by’amajyambere bakesha iyi Leta n’ubwo bayivuga nabi ,bimwe birimo imitrungo nk’amazu n’ibindi.

Brg.Gen.Rusagara nawe yageza aho akora ibyaha bitandukanye byo gutunga imbunda mu buryo bunyuranije n’amategeko
Ubwanditsi
5,261 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply