Impamvu Dr.Kiiza Besigye ashinja Gen.Mugisha Muntu ku mugambanira yamenyekanye
— May 30, 2016
Please enter banners and links.

Dr.Kiiza Besigye akaba na Perezida wirahije kuba Perezida wa Uganda ubu ari muri Gereza ya Luzira aho yoherereje ubutumwa Perezida w’Ishyaka rya FDC Gen.Mugisha Muntu amushinja kumugambanira.
Impamvu Dr.Kiiza Besigye ashibja Gen.Muntu ku mugambanira ni uko Gen.Mugisha Muntu uvugwa ko ari umunyarwanda wanze gutaha nk’abandi akigumira mu gisirikare cya Uganda ni uko yatoresheje uhagararira Ishyaka mu Nteko ishingamategeko uruhande rutavuga rumwe na Leta.
Gen.Mugisha Muntu akaba yatoresheje Winnie Besigye umugore wa Dr.Kiiza Besigye ,ikintu cyarakaje Dr.Besigye akavuga ko gutoresha uturuka mu Ishyaka ryacu rya FDC ari ukwemera ko Perezida Museveni ariwe watsinze amatora aheruka y’umukuru w’igihugu kandi abizi neza ko ari twe twatsinze ,ibyo akabona Gen.Muntu ari ukumugambanira.
Gen.Mugisha Muntu we akaba yagize ati “gutora uhagarariye Ishyaka ryacu mu Nteko ishingamategeko ni uko Perezida w’Inteko y’Abadepite Rebecca Kadaga yari yatwandikiye adusaba gutanga uhagarariye Ishyaka ryacu FDC akaba ariwe ukurira uruhande rw’Abadepite batavuga rumwe na Leta mu Nteko kandi akaba yari yaduhaye umunsi ntarengwa wo Kuwa 25 Gicurasi 2016 ntakindi twari gukora uretse gutora Winnie Besigye”.
Gen.Mugisha Muntu akaba yakomeje avuga ko n’ubwo tubona ko hari ibibazo bikomeye harimo ni uko batwibye amajwi ariko tugomba gukomeza guteza imbere Ishyaka ntago twahagarara.
Ubutumwa bwa Dr.Kiiza Besigye akaba yarabuhaye uwitwa Ingrid Turinawe wo mu Ishyaka rya FDC wari wagiye kumusura bityo arabumuha kugirango abushyikirize Perezida w’Ishyaka rya FDC Gen.Mugisha Muntu.
Dr.Besigye yagize ati “ntago bari gutora uduhagararira mu Nteko ishingamategeko kuko ubwo biba bigaragaje ko twemeye ko twatsinzwe kandi twaratsinze ibyo tukaba tubona ari ukutugambanira”.

Dr.Kiiza Besigye ibumoso ari kumwe na Gen.Mugisha Muntu
Dr.Kiiza Besigye akaba yavuze ko Gen.Muntu Mugisha ntiyari kwemera ndetse iyo abanza akabashyiriraho amabwiriza harimo no kunkurisha muri Gereza ariko ntabyo yakoze.
Umugore wa Besigye akaba yabwiye itangazamakuru ko Ishyaka rya FDC rifit ibibazo ndetse banyuze muri byinshi n’iki ko kizashira.Igitangaje ni uko Dr.Kiiza Besigye ubwo yarahiraga kuba Perezida wa Uganda umugore we Winnie Byanyima yari yibereye I Kigali mu Rwanda mu nama mpuzamahanga ya Economic Forum abantu bakibaza impamvu atagiye gushyigikira umugabo we.
Muhungu John Kampala
3,728 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply