Liverpool yandagaje ikipe ya Arsenal iyitsinda ibitego 5 bamwe mu bakinnyi bayo barya ibyatsi(Amafoto)
— December 30, 2018
Please enter banners and links.

Ikipe ya Arsenal yanyagiwe na Liverpool ibitego 5-1 mu mukino wa 20 wa Shampiyona y’u Bwongereza wabereye kuri Anfield Road ku mugoroba wo ku wa 29 Ukuboza 2018.
Ni umukino, Arsenal yatangiye neza ifungura amazamu ku munota wa 11 ibifashijwemo na Ainsley Maitland-Niles ku munota wa 11.
Ibyishimo bya The Gunners n’abafana bayo ntibyarambye kuko nyuma y’iminota itatu, Liverpool yakiniraga imbere y’abafana bayo yahise ibona igitego cyo kwishyura cya rutahizamu ukomoka muri Brazil, Roberto Firmino.
Icyo gitego Cyabaye intandaro y’urugendo rwasojwe Arsenal inyagiwe ibitego bitanu birimo bitatu bya Firmino (14′, 16′, 65′), Mohamed Salah (45′) na Sadio Mane (32′).
Nyuma y’iminota 90, umukino wakomereje ku mbuga nkoranyambaga aho abafana bagaragaje ko batishimiye uko ikipe yabo yitwaye, abandi bakayikwena ko yananiwe kwihagararaho kandi imaze igihe yitwara neza ndetse yarahabwaga amahirwe yo kurangiriza muri 4 za mbere ariko ubu amaherwe akaba agenda ayoyoka .







Uwitwa Lou yanditse kuri Twitter ye ati “Ni gute umuntu yakomeza kugira intego yo gutwara igikombe mu gihe ureba umukino wa Liverpool n’uko twe twakinnye.”
Kastone we yavuze ko “Nari mfite ubwoba ko Liverpool iza gukuraho agahigo dufite kuri Arsenal k’intsinzi y’ibitego 8-2. Ndishimye ko itabigezeho.’’
Ku wa 28 Kanama 2011, nibwo Manchester United yanyagiye Arsenal 8-2 muri shampiyona.
Abenshi basakaje amashusho agaragaza agahinda batewe no gutsindwa kwa Arsenal.
Umwe yafashe ifoto igaragaza Roberto Firmino acenga ab’inyuma ba Arsenal , abaza niba “Firmino afitanye isano n’Umuvugabutumwa wo muri Afurika y’Epfo w’umunyadushya. Kuki abakinnyi ba Arsenal bari kurya ibyatsi?’’
Roberto Firmino yabaye Umunya- Brazil wa gatatu utsinze ibitego bitatu mu mukino umwe mu Bwongereza nyuma ya Robinho wakiniraga Manchester City ihura na Stoke mu Ukwakira 2008 na Afonso Alves watsindiye Middlesbrough ihura na Manchester City muri Gicurasi 2008.
Liverpool iri ku mwanya wa mbere n’amanota 54 mu mikino 20, irusha Manchester City ya gatatu amanita 10 ariko iri bukine uyu munsi ikarusha
Tottenham Hotspur yatsinzwe ejo amanota 9 ; Arsenal iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 38.
Iyi kipe yasoje umwaka inshuro ebyiri iri ku mwanya wa mbere ariko inanirwa kwegukana shampiyona.
Umukino wa Liverpool na Arsenal ni wo umaze kubonekamo ibitego byinshi mu mateka ya Shampiyona y’u Bwongereza (155).
Liverpool imaze imikino 31 itaratsindirwa Anfield muri Shampiyona, amateka yaherukaga hagati ya Ukuboza 2007 na Kanama 2009.
3,673 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply