Umugabo wasezeranye n’umugore we yambaye kamambiri yakoze ubukwe bwiza bamwe bashima uruhare rw’itangazamakuru
— December 30, 2018
Please enter banners and links.

Umugabo utuye I Muhanga mu murenge wa Shyogwe witwa Ndahimana Narcisse n’umugore we batunguranye cyane mu kwezi gushize ubwo uyu mugabo yajyaga gusezerana mu murenge yambaye kamambili. Kuri ubu basezeranye kwa padiri mu birori biryoheye ijisho.
Benshi bamenye cyane Ndahimana kubera amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, nibwo kimwe mu binyamakuru cyanyarukiye aho batuye ngo bamenye icyaba cyaratumye uyu muryango useruka na kamambili mu murenge. Mu nkuru iteye amarangamutima menshi, Narcisse yasobanuye uburyo umuryango we ubayeho mu bukene kandi akaba afite uburwayi amaranye imyaka isaga 10 bwamubujije kugora ndetse ngo ahora mu bubabare bukomeye.
Yavugaga ko yarebye agasanga umugore we Konsiliya yaramubereye imfura cyane muri ubwo burwayi ngo abona nta yindi mpano yamuha uretse kuba basezerana byemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana batitaye ku kuba ari abakene batabona imirimbo abandi barimbana mu bukwe.
Yanavugaga ko nta kizamubuza kongera guseruka kwa padiri gusezerana nk’uko yaserutse mu murenge, cyane cyane ko ngo ntaho yateganyaga gukura ubushobozi.
Benshi mu bamenye iyi nkuru ye kubera itangazamakuru byabakoze ku mutima cyane ku buryo nyuma yaho uyu muryango wakomeje kubona abashyitsi baza bitwaje ibya ngombwa by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, abandi bakusanya inkunga zitandukanye zo gukura uyu muryango mu bwigunge ndetse kugeza ubu uyu muryango waguriwe inzu yo guturamo imeze neza kurusha iyo bari batuyemo Narcisse yavugaga ko yarazwe na nyirakuru.




Minaloc kandi imaze kumenya ibya Ndahimana n’umuryango we yasabye ko akarere ka Muhanga kabikurikirana, ndetse Ndahimana yahise atangira guhabwa ubuvuzi mu bitaro bya Kigali CHK.
Bamwe mu bishyize hamwe bagamije gutera inkunga umuryango wa Narcisse baguze iyi nzu ngo uyu muryango uzayituremo uve mu yo babagamo ishaje cyane kandi idakomeye
Nyuma yaho gato kandi nibwo Turahirwa Moses ufite inzu y’imideli ya Moshions yemereye Inyarwanda.com ko ari we uzambika umuryango wa Ndahimana mu bukwe bwe bwabaye kuri iki cyumweru tariki 30/12/2018. Ndahimana Narcisse n’umugore we Mutuyemariya Consilie basezeraniye muri kiliziya iherereye muri Cite Nazareth iri mu Kinini ho mu murenge wa Shyohwe, niho bakunze kwita kwa papa. uretse gusezerana, uyu muryango wanabatirishije abana babo.
4,708 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply