Ikipe ya Manchester United yirukanye umutoza Jose Mourinho
— December 18, 2018
Please enter banners and links.

Ikipe ya Manchester United kuri uyu munsi tariki 18 Ukuboza 2018 yatangaje ko yamaze kwirukana umutoza Jose Mourinho umaze iminsi atishimiwe n’abafana b’iyi kipe ndetse n’ubuyobozi, ikaba igomba gushyiraho umutoza w’agateganyo uzayifasha kugeza mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Mu itangazo iyi kipe yasohoye kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko ishimira Jose Mourinho ku gihe ayimazemo, ikanamwifuriza amahirwe mu kazi ke kari imbere.
Yakomeje igira iti “Umutoza mushya w’agateganyo araza gushyirwaho uzageza mu mpera z’uyu mwaka wa shampiyona, mu gihe ikipe ikomeje inzira zo gushaka umutoza mushya.”
Bibaye nyuma yo gutsindwa na mukeba wayo Liverpool ku Cyumweru ubwo yayitsindaga ibitego 3 byose kuri kimwe.
Abafana bibaza impamvu adakinisha abakinnyi bakomeye nka Pogba kandi ari we wamuguze akayabo k’amafaranga menshi ndetse na Sanchez yaguze muri Arsenal na ba Mata ,Martial n’abandi aribo bakaba batsinda amakipe ariko akabicaza bigatuma abafana bamwanga.


Amakuru agaragaza ko Julgen Klopp amaze kwirukanisha Jose Mourinho inshuro 3 zose bwa mbere yamutsinze ubwo Klopp yatozaga Dortmund itsinda ibitego 4-1 itsinda Reak Madrid yatozwaga na Mourinho baramwirukana ,bongeye guhura ubwo Liverpool yatsindaga Chelsea ibitego 3-1 Mourinho arirukanwa ajya muri Manchester United none yayitsinze 3-1 Mourinho arirukanywe.
3,275 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply