Umunyamakuru Phocas Ndayizera yarabuze, ubu hashize iminsi 7
— November 27, 2018
Please enter banners and links.

Muhanga – Kuwa gatatu w’icyumweru gishize mu gitondo nibwo yavuye mu rugo, kugeza ubu umunyamakuru Phocas Ndayizera yarabuze, umuryango we i Muhanga uri mu gihirahiro n’agahinda. Ndayizera ni umunyamakuru wigenga ukorera inkuru ze BBC ishami ry’ikinyarwanda.
Umugore we Mukarugira Chantal yabwiye Umuseke ko Ndayizera yavuye mu rugo kuwa gatatu mu gitondo agiye mu mugi i Muhanga gukoresha ‘Printing’ y’inyandiko.
Ati “kuva icyo gihe kugera ubu twaramubuze. Telephoni ze ntizicamo. Twashakiye ahantu hose dushoboye twaramubuze. Twanamenyesheje inzego zishinzwe umutekano.”
Mukarugira avuga ko umugabo we ubusanzwe atajya akuraho telephone ariko uwo munsi kuwa gatatu ku gicamunsi zari zavuyeho.
Mukarugira avuga ko nta bibazo mu mibanire n’abaturanyi, mu buzima busanzwe cyangwa mu kazi azi umugabo we agira.
Nyuma yo kumubura Mukarugira bukeye bwaho kuwa kane tariki 22 Ugushyingo yabimenyesheje urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha mu mugi wa Muhanga.
Umugore we avuga ko we n’abana ubu bari mu gihirahiro n’agahinda ko kuba nta gakuru ka Ndayizera, baheruka kuwa gatatu.
Modeste Mbabazi Umuvugizi w’uru rwego kuri uyu wa 27 Ugushyingo yabwiye Umuseke ko amakuru y’uko Ndayizera yabuze bayamenye ariko bagikurikirana ibura rye.
Ndayizera n’umugore we batuye mu mudugudu wa Munyinya Akagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe muri Muhanga. Bafite abana batatu bakiri bato.
Source:Umuseke.rw
2,661 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply