Umuhanzi Iryn Namubiru yavuze ukuntu yakize urupfu rwahitanye abarenga 100 mu bwato bwarohamye muri L.Victoria muri Uganda
— November 27, 2018
Please enter banners and links.

Umuhanzi Iryn Namubiru wigeze gukundwa n’abesnhi mu gihugu cya Uganda kubera ijwi ryiza yagiraga ndetse akaba yaratangiye kuririmba ari kumwe na Juliana akaba yari ku bwato bwarohamye bugahitana abantu benshi.
Umuhanzi Iryn Namubiri atanga ubuhamya uko byagenze n’uwamutabaye akamukiza urupfu witwa MASOLE BRIAN umunyeshuri muri KIU .
Iryn Namubiru avuga ko Masole Brian yari kumwe n’abagenzi be mu bwato bwabo batembereye nabo agiye kubona abona ubwato bunini buguye mu mazi abantu bavuza induru batabaza ahita atwara vuba vuba abo bari kumwe abashyitsa hakurya agaruka gutabara abari bahuye n’ibyago ubwato barimo burohamye.
Iryn Namubiru avuga ko yakomeje kuvuza induru ndetse amanika Telephone ye yashyizeho urumuri Masole amubonye agerageza kumukurura kumushyira ku bwato ati “Yambajije Telephone yanjye n’isakoshi ndabimuha ahita amfata ukuboko arankurura anshyira ku bwato bwe undi mukobwa nawe utarashoboye kurokoka agerageza kumfata ukuboko biranga.
Iryn akomeza avuga ko umukobwa washatse kumufata ukuboko nawe atabarwe umwambaro w’amazi babambika (life jacket)wari wafashwe n’ubwato kandi aremereye arananirwa ahita apfa ako kanya uwo niwe witwa BISASE nyiri ubwato.
Iryn akomeza avuga ko Telephone yayirekeye Masole Brian kugirango ayikoreshe mugutabara abandi kuko yasubiyeyo gutabara abandi harimo uwitwa SHYLLA NANKUNDA bivugwa ko yapfiriye mu bwato.
Brian Masole yakomeje kuvugana n’abavandimwe ba Iryn Namubiru ndetse na Manager we ababwira ko yarokotse urupfu ari muzima ahubwo yagiye kuvurwa .
Kuwa mbere Brian Masole yagiye kwa Iryn Namubiru amushyiriye Telephone ye ari nabwo bifotoranyije amushimira uruhare yagize mukumutabara ati ubu iyo ataba wowe nanjye mba narapfuye uri Intwari warakoze cyane Imana izaguhe imigisha kandi n’ababuze ubuzima Imana ibakiri.
Muhungu John –Kampala
3,187 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply