umu amakuru- Umugore wa Chamilion yogoshe umusatsi awumaraho bati yabuze amafaranga yo kuwukoresha | Umusingi

Umugore wa Chamilion yogoshe umusatsi awumaraho bati yabuze amafaranga yo kuwukoresha

Please enter banners and links.

Muri Uganda bavuga ko kwikoraho ugasa neza ari bwo bukire cyane cyane ku bagore barongowe n’abahanzi baba bazi ko bagomba kwambara neza bakajya muri Saloon zihenze ,ariko umugore wa Chamilion witwa Daniella we yahisemo kwiyogoshesha umusatsi awumaraho.

Bamwe mu nshuti ze babonye yogoshe bati buriya disi yakennye umugabo nta kimuha amafaranga yo kujya muri Saloon abandi nabo bati yashaje nta gishoboye kujya muri ibyo byo kumurushya ajya muri Saloon aba ashaka kuba ari kumwe n’abana be.

Hashize iminsi mu binyamakuru byo muri Uganda bivuga ko uyu mugore wa Chamilion aherutse kwahukana ndetse asiba amafoto ye yose ari kumwe na Chamilion.

Hari abavuze ko kuba yogoshe umusatsi we akawumaraho ari style ashaka bitavuze ko ari ubukene kuko we n’umugabo we ntibabura amafaranga yo kubatunga n’abana babo ahubwo ni uko ari uko yabishatse no kugirango avugwe.

Muri Uganda abahanzi babagabo baba bashaka kurushanwa muri buri kimwe haba kugira umugore mwiza ,wambara neza ,n’ibindi cyane cyane kuri Chamilion ,Bobi Wine na Bebe Cool.Chamilion uwe yitwa Atim Daniella naho uwa Bobi Wine yitwa Barbie Itungo naho uwa Bebe Cool akitwa Zuena Kirema.

3,783 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.