UEFA yahagaritse Sakho wa Liverpool FC iminsi 30
— April 28, 2016
Please enter banners and links.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi UEFA ryahanishije igihano cy’iminsi 30 byagateganyo umukinnyi wa Liverpool Mamadou Sakho kubera yagaragayeho gukoresha ibiyobyabwenge byongera imbaraga.
Kuwa 27 Mata 2016 nibwo iki cyemezo cyafashwe ndetse hashyirwaho komite yo kwiga ku kibazo cya Sakho bakamenya n’impamvu yabikoresheje kandi azi ko bitemewe ,ashobora kuzahagarikwa igihe kirekire baramutse basanze yarakoresheje ibiyobyabwenge byongera imbara nkana .
Biravugwa ko ashobora guhagarikwa kongera gukina imyaka 2 ariko haramutse hasanzwe yarabikoresheje atabizi yahagarikwa igihe gito kiri hagati y’amezi 6 nkuko mugenzi we Kolo Toure byamubayeho ubwo yakiniraga ikipe ya Man City mu mwaka wa 2011.
Hamman wahoze akinira ikipe ya Liverpool akaba yagize ati “Sakho nta muhwe na mugirira ahagaritswe igihe kirekire kuko abaganga bahora babwira abakinnyi ko buri kintu bagiye kurya cyangwa kunywa bagomba kubanza kubwira anaganga niba we yaranze kubwira abaganga ubwo niwe uzabyirengera”.

Uyu mukinnyi yari amaze iminsi akina neza mu binyuma ndetse yagaragazaga imbaraga nyinshi mu kibuga ndetse ku mukino Liverpool yakinnye na Man United aho uyu mukinnyi UEFA yamugizeho ikibazo ndetse byongera kugaragara ikipe ya Liverpool isezerera ikipe ya Dortmund kuko uyu mukinnyi yagaragaje imbaraga nyinshi yakoresheje akaba amaze iminsi itsinda ibitego ndetse ahagaze neza mu bakinnyi b’inyuma.
Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi avuga ko umutoza Brendan Rodgers atakinishaga uyu mukinnyi kubera yari yabyibushye arenza urugero rw’abakinnyi bityo akaba ashobora kuba yarafashe imiti igabanya umubyibuho kandi irimo ibiyobyabwege byongera imbaraga.
Ikipe ya Liverpool irakina uyu munsi kuwa kane taliki 28 Mata 2016 muri Europa Leageu aho ishobora kutitwara neza imbere ya Vellareal idafite Sakho na Origi wavutse.
Umutoza wa Liverpool Klopp akaba yizeza abafana ko n’ubwo ikipe ye ifite imvune nyinshi ariko iributsinde.
Muhungu John
2,826 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply