FDRL inyura he kugera ku butaka bw’uRwanda?
— April 28, 2016
Please enter banners and links.

Hashize iminsi havugwa FDRL gutera u Rwanda ariko abantu bakibaza aho inyura kugirango igere ku butaka bw’uRwanda ?.
U Rwanda ruri mu bihugu bifite umutekano ku buryo Isi yose ibizi ariko kugeza uyu munsi ntabwo abantu baramenya amayeri n’inzira FDRL ikoresha kugirango yinjire mu Rwanda.
Ikinyamakuru Umusingi cyakoze isesengura ku kibazo cya FDRL ituruka mu gihugu cya Congo igatera u Rwanda kandi buri gihe tubona abasirikare n’abapolisi ku mihanda hose.
Ese hari abayobozi bakorana na FDRL ?ese hari abaturage bakorana na FDRL ?uko byagenda kose kuri ibyo 2 byombi biri mu bituma FDRL yinjira mu Rwanda ikica abantu ikangiza n’ibintu.
Taliki 11 Ukuboza 2014 muri Sitade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze habereye urubanza rwaburanishwagamo abantu 14 harimo umwe witwa Nsengiyumva Jotham ndetse muri aba hakaba harimo abashinjaga Goverineri Bosenibamwe Aime gukorana na FDRL n’ubwo ntabimenyetso bagaragaje bifatika .
Inzego zishinzwe umutekano cyane cyane iperereza ziba zikwiye gukora cyane bakamenya aya makuru mbere y’uko FDRL yinjira ku butaka bw’uRwanda bakabarasa .

Uyu musore bivugwa ko yari yatumwe na FDRL kuyishakira amakuru n’inzira izanyuramo ije gutera u Rwanda (photo kigali to day)
Abaturage baba bakwiye gutanga amakuru mbere ku nzego z’umutekano ,iyo abaturage badatanze amakuru kandi bayazi haba hari ikibazo ku buyobozi bw’ako Karere FDRL ikunda gutera buri gihe.
Abayobozi baba bakwiye gukora ibishoboka byose kugirango bigisha abaturage politike nyayo ihamye yo kudakorana na FDRL iteza umutekano muke mu Karere.
Ubundi iyo hari ikibazo nk’icyo abayobozi bibagoye kumvisha abaturage ikibazo nk’icyo bigaragaza ko itangazamakuru nk’inzira nziza yo kumvisha abaturage riba ryarirengagijwe kuko niryo ryigisha abaturage bakumva.
Abayobozi bashobora gukoresha za komedi (comedy)zirimo ubutumwa bwo kurwanya FDRL ,bashobora gukoresha ibinyamakuru bikandika ,ibyo byanditse hakorwa uburyo buri muturage bimugeraho ariko hagamijwe kurandura FDRL.
Ikigaragara ni uko Leta ishyize imbaraga mu itangazamakuru mu kurwanya FDRL byagira akamaro gakomeye nkuko umupolisi witwa Lafreniere wahuguye abanyamakuru ku bijyanye n’umutekano aho amahugurwa yari yitabiriwe n’abanyamakuru n’abapolisi .
Lafreniere yavuze ko iyo iwabo muri Canada iyo polisi yaho ifite ikibazo gikomeye bitabaza itangazamakuru aho yavuze ko hari n’igihe bajyana abanyamakuru n’aba polisi mu myitozo ya gipolisi cyangwa ya gisirikare.
Mu Rwanda ibi ntibirabaho aho bajyana abanyamakuru mu myitozo yaba iya polisi cyangwa iya gisirikare kimwe mu ngaruka zituma Leta itabona amakuru mbere nkayo ya FDRL.
Kubera ko abanyamakuru bazi gukora inkuru zicukumbuye ndetse aribo bagera abaturage cyane nibo babona amakuru mbere bityo polisi n’abasirikare bagakwiye gushaka uburyo itangazamakuru rishyirwa imbere mu kubafasha kubaka igihugu.
Gen.James Kabarebe yigeze kuvugira mu Nteko ishingamategeko ko FDRL itamara iminota 5 ku butaka bw’u Rwanda ,nibyo ariko byagaragaye ko iminota 3 cyangwa iyo ariyo yose bamara ku butaka bw’uRwanda bica abantu nkuko biherutse kugaragara ubwo FDRL yateraga ibiro bya polisi I Rubavu.
Kuki niyo minota mike baza bagatera ibiro bya polisi bidashira FDRL igahashywa burundu?.Mu ijambo rya Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri Stade Amahoro atangiza Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 22 yavuze ko hari abashaka gufasha FDRL gutera u Rwanda ati iyo bagira vuba ngo mbereke .
Yamaze kubivuga hashize iminsi mike FDRL iba iteye Rubavu ariko iri sesengura rigamije kwerekana ko kumenya amakuru mbere y’uko hagira ikiba ,inzego z’umutekano n’inzego zibanze zikwiye kubimenya mbere kandi itangazamakuru ribigizemo uruhare.
Kuwa 26 Mata 2016 mu gitangazamakuru Kigalitoday.com cyanditse inkuru ivuga ko abafashije FDRL gutera Bugeshi bagaragajwe ,bivuze ko abaturage n’abayobozi babo harimo ikibazo hagati yabo kuko abaturage nibo bakabaye baha abayobozi amakuru ya FDRL.
Ikindi mu Karere ka Rubavu hakwiye kongererwa umutekano ukomeye cyane ku buryo FDRL itakongera kubona aho inyura kuko iraza ikica abantu ,ikangiza ibintu kandi bakabaye baraswa mbere y’uko baraswa bageze mu Rwanda.
Gatera Stanley
6,647 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply