umu amakuru-    Kwitiranya ubumuga bukomatanije n’amagini bituma bahabwa akato muri Sosiyete | Umusingi

DSC06074    Kwitiranya ubumuga bukomatanije n’amagini bituma bahabwa akato muri Sosiyete

Please enter banners and links.

DSC06074

 

 

Kuwa 29 Mata 2016 I Remera kuri Hilltop Hotel habereye ikiganiro n’abanyamakuru kigamije kubagezaho akarengane n’akato  bakorerwa muri Sosiyete Nyarwanda.

Icyo kiganiro kikaba cyaratumijwe n’umuryango Rwanda Union of Blind bakaba bashaka ko abafite ubumuga bukomatanije nabo bagira umuryango wabo ,ku buryo bakorerwa ubuvugizi bakareka kujya bahezwa no guhabwa akato  kuko nabo ari abanyarwanda nk’abandi.

Umuyobozi watangije ikiganiro n’abanyamakuru witwa Nshimiyumuremyi Mathusalem akaba yagize ati “aba bantu bafite ubumuga bukomatanije bahabwa akato gakomeye cyane ndetse hari aho n’abayobozi b’inzego zibanze nabo babaha akato aribyo dushaka gukorera ubuvugizi ako kato bahabwa kagashira kuko n’abanyarwanda nk’abandi bose ,ibyo abanyarwanda bagenerwa nabo barabikeneye”.

Solange

Mukarwego Solange ufite umwana we (photo Umusingi)

 

Nshimiyumuremyi yakomeje avuga ko abafite ikibazo gikomeye aho ababyeyi bamwe na bamwe bafite abana bafite ubumuga bukomatanije bahisha abo bana kugirango indi miryango itamenya ko bafite umwana ufite ubumuga bukomatanije bakabaha akato bikaba ngombwa ko bajya babahisha mu nzu.

Yongeyeho ko abafite abo bana usanga babwirwa ko baba baragiye ikuzimu gushaka ubukire maze bagatanga abana babo ku buryo bavukana ubumuga abandi bakabugira baravutse ari bazima.

Abandi bakavuga ko ari amagini yo mu miryango atuma abana bavukana ubwo bumuga bukomatanyije cyangwa amagini akabafata baravutse.

Umwe mu babyeyi bafite umwana ufite ubumuga bukomatanije witwa Mukarwego Solange yagize ati “abantu bavuga ko umwana wanjye yabaye uku kubera amagini yo mu muryango kandi nabajije Mama arandahira ko nta magine bigeze bagira njya no kwa Databukwe naho barandahira ko ntayo bigeze kuko iyo urwaje umwana ukumva bavuga ibintu nk’ibyo ukora ibishoboka byose kugirango umenye indwara umwana wawe aba arwaye byose naragerageje ariko nasanze ari ubumuga bukomatanije afite mbifashijwemo na RUB”.

Marie

Marie Rose nawe ari kumwe n’umwana we (photo Umusingi)

 

Aba bana bakenera kwiga nk’abandi ,bakenera serivise zose abandi bana bagenerwa ariko iyo bahawe akato n’ababyeyi babo bagahabwa akato baba bavukijwe uburenganzira bwabo aribyo RUB ishaka ko bicika nabo bakibona mu muryango Nyarwanda nk’abandi bose.

Undi mubyeyi ufite umwana ufite ubumuga bukomatanije witwa Mukamurenzi Marie Rose utuye I Jari yageze I Remera kuri Hilltop atinze kubera ka kato bakorerwa kuko moto zose yategaga zaramwangaga kugeza ubwo abateguye ikiganiro n’abanyamakuru bamutegeye imodoka yihariye ikamuza n’umwana we.

Mukamurenzi yavuze ko usanga bamwe mu baturanyi bamubwira ngo azamwicishe inzara apfe aruhuke ,abandi bagatinya gusangira nawe ,abandi bagatinya no kugera mu rugo rwabo bigaragaza akato gakomeye bakorerwa abafite ubumuga bukomatanije.

Umwe mu bakozi ba RUB witwa Tito yabwiye abanyamakuru zimwe mu ngaruka zikomeye abafite ubumuga bukomatanije bahura nazo nkaho yavuze muri Musanze aho ababyeyi basize umukobwa mu rugo ufite ubwo bumuga umugabo utazwi akinjira mu rugo akamufata ku ngufu.Ahandi ni Nyamirama aho ababyeyi bagiye gushaka umugabo utera inda uwo mukobwa kugirango azabyare umwana uzajya umufasha kumuyobora no kumukorera ibindi byose.

Ahandi naho umwana yaguye mu muriro arashya kubera atazi kuvuga ntago yarira cyangwa ngo atake nyina umwumve bagiye kumubona yahiye bikabije ,ibyo byose nibyo RUB ishaka ko bagira umuryango wabo wihariye wemewe uzajya ubakorera ubuvugizi nkuko hari indi mityango y’ababana n’ubumuga bwo kutumva cyangwa bwo kutabona bakorera ubuvugizi abo bafite ubwo bumuga.

Mu buryo bwo kwiga abo bana bafite ubumuga bukomatanije,abateguye icyo kiganiro n’abanyamakuru batangarije abanyamakuru ko hari uburyo bukoreshwa bwo kuganira bahuje ibiganza buri umwe akumva icyo undi avuga.

Ubwo buryo bifuza ko bwabaho kuko muri Uganda bwaratangiye nkuko byagaragajwe mu kiganiro n’abanyamakuru ndetse ubwo buryo bukaba bwakwigishwa n’ababyeyi babo bana bafite ubumuga bukomatanije ku buryo bajya bavugana ,umwana yagira icyo ashaka akimubwira kuko ubu hari igihe amuha icyo adashaka akacyanga kubera ko baba batabanje kuvugana.

Gatera Stanley

 

2,810 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.