Ferwafa yabuze utorerwa kuyiyobora kubera ibibazo biyirimo undi atsindwa n’impfabusa
— December 31, 2017
Please enter banners and links.

Inteko Rusange idasanzwe yo gushaka usimbura Nzamwita Vincent de Gaulle ku buyobozi bwa Ferwafa, yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017, muri 52 batora amajwi asabwa kuko umukandida rukumbi Rwemalika Félicité yagize 13, imfabusa ziba 39.
Rwemalika Félicité yari umukandida rukumbi wiyamamariza kuyobora Ferwafa nyuma yaho Nzamwita Vincent de Daulle akuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma bigatangaza benshi.
Kugira ngo umuntu atorerwe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, nibura umukandida yasabwaga kugira kimwe cya kabiri cy’amajwi. Ibi bisobanuye ko kuko abatora bari 52, byasabaga ko agira 27 ariko Rwemalika yagize 13 atsindwa n’impfabusa bigaragara ko abatoye batamwishimiye.

Rwemalika watsinzwe n’impfabusa

Nzamwita Vincent de Daulle iburyo ari kumwe na Constant Omari Selemani
Abatatoye Rwemalika ku mpapuro zabo bandikagaho ngo ‘oya’, ibyo komisiyo ishinzwe amatora yemeje ko ari ‘imfabusa’.
Nyuma y’aho habuze utorerwa kuyobora Ferwafa, Komisiyo ishinzwe amatora yasohotse mu cyumba yaberagamo ijya kwiherera kugira ngo ishake umwanzuro ugomba gukurikiraho.
Komite ishinzwe amatora nyuma yo kwiherera, Perezida wayo Adolphe Kalisa yavuze ko Rwemalika atagize amajwi asabwa kugira ngo abashe gutorwa. Ashingiye ku ngingo ya 28 igenga aya matora, yavuze ko Komite Nyobozi ya Ferwafa igomba gukomeza imirimo yayo kugeza ubwo hazaba indi Nteko Rusange ya Ferwafa ari nayo izatorerwamo Perezida mushya.
Perezida wa Komite Nyobozi ya Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle, yahawe ijambo avuga ko abo ayoboye bazahurira hamwe mu minsi mike bakagena itariki nshya izaberaho Inteko Rusange idasanzwe ya Ferwafa ari nayo izatorerwamo ugomba kumusimbura.
Constant Omari Selemani, ni we ndorerezi mu matora ya Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) wemejwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA). Uyu mugabo ni umwe mu bagize akanama ka FIFA akaba Visi Perezida wa CAF na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Fecofa).Abasesenguzi mu bya siporo yo mu Rwanda bavuga ko n’ubundi Rwemalika ntacyo yahindura ku mupira w’amaguru mu Rwanda kuko bavuga ko byibuze yari kuba yarafashije kuzamura shampiyona yabagore imaze igihe yarahagaze ndetse bakavuga ko arutwa na Nzamwita Vincent de Gaulle

2,807 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply