Umuhanzi Dan Runyange uherutse kwibaruka umwana avuga ko 2017 wamubereye umwaka w’uburyohe gusa kubera impamvu zitandukanye
— December 31, 2017
Please enter banners and links.

Umuhanzi Dan Runyange ubu ari muhanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel)kubera indirimbo ye ikunzwe cyane yitwa Mana dukize uburetwa.
Aganira n’Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 31 Ukuboza 2017 yagize ati “Ndashaka gushimira inshuti n’abavandimwe n’Abafana banjye kubera ko nibo batumye umwaka wa 2017 umbere uburyohe gusa”.
Umuhanzi Dan Runyange avuga ko umwaka wa 2017 wamubereye umwaka mwiza cyane kuko yakozemo indirimbo yitwa Mana dukize uburetwa irakundwa cyane ndetse akavuga ko icurangwa ku maradiyo menshi cyane bitewe n’uburyo abantu bayikunze ndetse bakayisaba kuri radio zitandukanye kugirango bayumve.

Umuhanzi Dan Runyange umunsi akora ubukwe


Dan Runyange avuga ko iyo ndirimbo yatumye yinjiza amafaranga menshi kubera ko usanga Insengero nyinshi baba bashaka ko ajya kubacurangira ku buryo avuga ko buri munsi aba afite gahunda yo kujya gucuranga mu rusengero ahantu hatandukanye.
Ikindi Dan Runyange ashaka gushimira Imana ni uko ngo yahinduye ubuzima bwe akaba yarashatse umugore muri uyu mwaka urangiye wa 2017 ndetse ubu akaba yishimira ko ameze neza n’umugore we ndetse n’uruhinja baherutse kwibaruka akaba abishimira Imana cyane.





Dan Runyange akaba asaba abantu bose ko bazaza kumushyigikira mu gitaramo arimo gutegura cyo kubashimira no kubashimisha kizabera I Kagugu Revalation kwa Rev.Safari Steven kikazaba mu mpera z’ukwezi kwa 2 umwaka wa 2018.Umuhanzi Dan Runyange afite indirimbo nyinshi harimo iyo yise 96 ,Mana dukize uburetwa n’izindi nyinshi .


Uyu muhanzi avuga ko asigaye ajya gucuranga indirimbo ye mu gihugu cya Uganda ndetse na Congo baherutse kumutumira akaba yitegura kuzajyayo akabashimisha.
Asoza ikiganiro n’umunyamakuru yifurije Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2018 ati Imana izabafashe nawo muwurangize amahoro ndetse muzatere imbere mubyo mukora byoze.
3,746 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Abahanzi bavukana Weseal n’umugore we Miss Sandra Teta ,Chameleon na Palaso basigaye bacurangira mu kabari kamwe (Video))
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply