Uwahoze ari umunyamakuru muri Somalia yarashwe kumugaragaro kubera kwinjira mu mutwe wa Alshabab
— April 11, 2016
Please enter banners and links.

Uwahoze ari umunyamakuru muri Somalia witwa Hassan Hanafi urukiko rwategetse ko araswa kumugaragaro kubera kwinjira mu mutwe w’akiyisiramu wa Alshabaab akicisha abanyamakuru bagenzi be 6.
Urukiko rumaze gufata umwanzuro ko agomba kuraswa kumugaragaro yahise ajyanwa mu kigo cya polisi aho bateguye kujya barasira abafatirwa mu bikorwa byo kwica abantu bakoreshejwe na Alshaabab.
Yaziritswe imigozi umubiri wose abantu bareba nyuma yambikwa igitambaro cyumukara ku maso maze bamurasa urufaya rwamasasu menshi.
Ikinyamakuru Reuters cyanditse kivuga ko uyu wahoze ari umunyamakuru Hanafi yiyemereye ko yakoranaga na Alshabaab akaba yarayinjiyemo mu mwaka wa 2008 akaba yemera ko yishe umunyamakuru w’umukobwa utavuzwe izina rye.

Hanafi akaba yarafatiwe mu gihugu cya Kenya umwaka ushize asubizwa muri Somalia aho yagejejwe imbere y’ubutabera agahamwa n’ibyaha yaregwaga agakatirwa kurasirwa kumugaragaro nkuko Karamira yarashwe mu Rwanda abantu bose bareba.
Alshabaab ikaba ishaka ko igihugu cya Somalia kigendera ku mahame ya cy’isiramu ariko uyu mutwe ukaba wamaganwa ku isi hose.

Alshabaab yo yahisemo guhangana na Leta ya Somalia biba ngombwa ko hoherezwayo ingabo mpuzamahanga zishinzwe kugarura umutekano ku isi mu mwaka wa 2011.
Alshabaab ikaba yarigeze no gufata umujyi wa MOGADISHU ariko baza kuyirwanya iwuvamo ariko isigarana umugambi wo kujya ituritsa ibisasu muri Hotel zitandukanye na Restaurant ziba zirimo abantu benshi ariko Leta ya Somalia na Kenya zikaba zarabihagurukiye n’ubwo na Alshabaab igira itya ikabanyura mu rihumye igaturitsa ibisasu bigahita imbaga y’abantu nkuko bigaragara mu bitero byayo hirya no hino nk’icyo iheruka muri Kenya muri Kaminuza ya Garisa.
Guhera mu mwaka wi 1992 muri Somalia hamaze kwicwa abanyamakuru 59 nkuko bitangazwa n’umuryango urengera abanyamakuru Committee to Protect Journalists.
Gatera Stanley
3,028 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply