umu amakuru- Menya impamvu KNC yegukanye Radio 1 bidasubirwaho nyuma y’igihe mu manza | Umusingi

Menya impamvu KNC yegukanye Radio 1 bidasubirwaho nyuma y’igihe mu manza

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ukwakira 2017, nibwo KNC na Nyagatare Jean Luc bagiranye amasezerano y’uko uyu Nyagatare ahabwa na KNC amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000 Frw), hanyuma Radio1 ikaba 100% iya KNC ndetse Nyagatare Jean Luc agakurwa ku rutonde rw’abanyamigabane b’iyi radio.

Kakoza Nkuriza Charles benshi bazi nka KNC, wamenyekanye mu Rwanda nka Runiga kubera ikinamico , nk’umunyamakuru, umuhanzi, umukinnyi w’amakinamico akaba n’umuyobozi wa Radio1 na TV1, yegukanye bidasubirwaho Radio1 yari amaze igihe aburana na Nyagatare Jean Luc, nyuma yo gutsindwa mu rukiko akaba yahisemo kumvikana n’uyu munyamigabane akamuha amafaranga undi akamwegurira imigabane yose.

Mu byo bumvikanye nk’uko urupapuro rw’amasezerano bagiranye imbere na noteri rubigaragaza, harimo ko amafaranga bumvikanye angana na 25.000.000 Frw KNC agomba kuyashyira kuri konti ya Nyagatare undi akayabona bitarenze icyumweru, ariko urupapuro rw’inyemezabwishyu narwo dufitiye kopi rwerekana ko KNC yahise amwishyura ako kanya, bivuga ko ikibazo cyabo bamaze kukirangiza mu bwumvikane, hakaba hasigaye kujya muri RDB kugirango imigabane yose yandikwe kuri KNC.

Mu bwumvikane bwabo, bemeranyijwe ko n’ubwo Nyagatare yari afite imigabane ya 50% ingana n’amafaranga y’u Rwanda 35.000.000, nyuma yo guhabwa 25.000.000 Frw iby’iyo migabane byose byarangiye, ikegurirwa KNC akagira 100% bingana n’amafaranga y’u Rwanda 70.000.000.

Nyagatare Jean Luc na KNC bakunze guhangana mu nkiko ndetse ibyabo byagiye bivugwa mu itangazamakuru, nyuma y’uko bari bemeranyijwe gufatanya nk’abanyamigabane ariko nyuma ntibumvikane, bikaza kuvamo kugana inkiko aho KNC yabanje kwanga ko Nyagatare aba umunyamigabane kuko hari ibyo atujuje ariko urukiko rwanzura ko ari umunyamigabane ndetse ko afite uburenganzira ku migabane ye muri Radio 1.KNC aho niho yerekeye Nyagatare ko yamutanze mu itangazamakuru ari nayo mpamvu yamutsinze.

 

 

4,229 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.