umu amakuru- Amategeko y’itangazamakuru mu Rwanda ateye ubwoba ku bakora uwo mwuga | Umusingi

Amategeko y’itangazamakuru mu Rwanda ateye ubwoba ku bakora uwo mwuga

Please enter banners and links.

Umunyamakuru w’Umunyarwanda uzahamwa n’icyaha cyo gutuka umukuru w’igihugu  ashobora gufungwa imyaka 7 agacibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri muliyoni 7.

Iyi ngingo iri mu mbanzirizamushinga y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, inteko ishinga amategeko mu Rwanda ikaba yaramaze kwemeza ishingiro ryawo.

Ikaba igaragara mu bijyanye n’itegeko ry’itangazamakuru mu Rwanda.Irindi tegeko riteza urujijo n’ubwo ryo ridakakaye cyane ku bakora uwo mwuga ariko hari hakwiye ikigo kimwe hagati ya RURA na RMC mu gutanga uruhushya rwemerera gukora uwo mwuga w’itangazamakuru.

Iri tegeko ryaganiriweho uyu munsi mu nama y’abayobozi b’ibinyamakuru byandika n’ibikorera ku mbuga nkoranyambaga yateguwe na RMC na RURA yabereye Lemigo hotel Kuwa 30 Ukwakira 2017.

Inkuru igaragara mu Kinyamakuru the EastAfrican , igaragaza ko iyi ngingo iri kuganirwaho igamije kunoza imikorere y’itangazamakuru mu Rwanda.

Iyi ngingo igaragara ko hongerewe ibihano ku bijyanye n’icyaha cyo gusebanya ariko hakazamo icyaha gishya kitari kimenyerewe cyitwa gutuka cyangwa kwandagaza perezida, cyatumwe n’ibi bihano byongerwa.

Ibihano bishya bigaragaza ko uwahamwe n’ibi byaha ashobora guhabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi  ndetse no gucibwa ihazabu iri hagati ya miliyoni 5 na 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Itegeko rikurikizwa kugeza ubu rigena ko igihano ku cyaha cyo gusebanya no kwandagaza ari igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe.

Ingingo ya 173 y’igitabo cy’amategeko ahana isobanura ko gukangisha gusebanya ari igikorwa cyo kubona umukono ku nyandiko, ukwemera cyangwa uguhakana inshingano, ugutangaza ibanga, uguhabwa ibivunja amafaranga cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose hakoreshejwe gukangisha, gutangaza cyangwa kugereka ku muntu ibintu bishobora kumutesha agaciro cyangwa icyubahiro.

Ingingo ya 288 y’igitabo cy’amategeko ahana iteganya ko uwahamwe n’icyaha cyo gusebanya ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo gusebanya bitakorewe mu ruhame, bihanishwa igifungo kuva ku minsi irindwi kugeza ku mezi abiri n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyingingo iramutse yemejwe, igihano cyaba cyikubye kabiri.

Abakora itangazamakuru babona ko iri tegeko riramutse ritowe byaba ari ikimenyetso kigaragara cy’inigwa ry’itangazamakaru mu Rwanda rikozwe na leta.

Nkuko bigaragara kuri bwiza.com ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’Abanyamakuru mu Rwanda(Association Rwandaise des Journalistes -ARJ), Gonza Muganwa avuga ko leta yerekanye ubushake kuri iyi ngingo imbere y’akanama k’Isuzuma ngarukamwaka ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku Isi (UPR: Universal Periodic Review).

Ati “Leta ifite ubushake , biri mu nyandiko u Rwanda rwiyemeje imbere y’akanama k’Isuzuma ngarukamwaka ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku Isi ko ibyaha bijyanye n’umwuga w’itangazamakuru bitazahanwa  mu buryo bw’iryozwacyaha ahubwo mu buryo bw’amakosa (Civil offences).”

Akomeza avuga ko atemeranya naryo.

Ati “Ntitwemera twivuye inyuma iyi ngingo kuko ni ukubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru. Ni ukuvuguruza gahunda ya leta kandi ntitwiyumvisha niba Minisitiri w’Ubutabera  ubusanzwe ufite inshingano zo gufasha abanyamakuru kwigenzura nawe yaba ari mu rukweto rumwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko,  Evode Uwizeyimana uri kugaragara mu bijyanye no kuvugurura igitabo cy’amatgeko ahana mu Rwanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura(RMC), Emmanuel Mugisha ntiyemeranywa n’iri tegeko rikomoza ku gufunga abanyamakuru, kuko ngo uburyo busanzweho ntacyo butwaye.

Akomeza avuga ko urwo rwego ari bandebereho, akumva ko ibibazo bikwiye gukemurwa nkuko urwo rwego rwabikoraga.

Me Uwizeyimana ntacyo yigeze atangaza kuri iki kibazo, mu gihe iki kinyamakuru kitigeze kibona Minisitiri Busingye.

Gusa abakurikiranira hafi bavuga ko gufata icyaha cyo guharabika ukabishyira mu mpanabyaha ari ukubangamira akazi k’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rwashyizweho mu mwaka w’2013 rufite inshingano zo guharanira itangazamakuru ry’umwuga, kurigenzura no kuriteza imbere.

RMC imaze gukemura ibibazo bijyanye n’itangazamakuru bigera 240  muri ibyo harimo n’ibijyanye n’isebanya. Muri izo manza hari izagombaga kuba zarakemuwe n’inkiko nyamara ngo zakemuwe neza.

Hamwe n’urwo rwego. Aho kugirango umunyamakuru afungwe, uhamwe n’amakosa y’umwuga asabwa gukora inkuru ivuguruza iyarimo amakosa, akandika asaba imbabazi, harimo kandi kuba yahagarikwa ndetse akacibwa n’amande.

Mbere y’ishingwa rya RMC abanyamakuru batandukanye bagiye bafungirwa ibyaha by’ubunyamwuga, aho imariye gushingwa nta munyamakuru wigeze ukatirwa iki gihano.

Nyuma yo kumenya iri tegeko ko riri mu Nteko ishingamategeko ririmo kwigwaho bamwe mu banyamakuru batangiye kugira ubwoba ndetse bamwe bakemeza ko gusubira muri iryo tegeko ari uburyo bwo kuniga itangazamakuru.

 

 

3,046 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.