Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien yatorotse Gereza ya Mpanga
— October 31, 2017
Please enter banners and links.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruravuga ko rutazi aho Ntamuhanga Cassien aherereye, nyuma y’aho atorotse Gereza ya Mpanga.
Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hilary yabwiye Izubarirashe.rw ko Ntamuhanga yatorotse gereza akoresheje imigozi.

Ntamuhanga Cassien

Imigozi yakoreshejwe
Ngo yatorokanye na Sibomana Kirege wo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu na Batambirije Théogene wo mu Murenge wa Gatebe mu Karere ka Burera.

Sibomana Kirege

Batambarije Theogene
Uko ari batatu ngo batorotse kuri uyu wa 31 Ukwakira 2017, aho ngo buriye urupangu rwa gereza bakoresheje imigozi.
Ntamuhanga Cassien yari umuyobozi wa Radio Amazing Grace kugeza ubwo yatabwaga muri yombi muri Mata 2014.
Yaburanishijwe mu rubanza rumwe n’umuhanzi Kizito Mihigo na Demobe Dukuzumuremyi Jean Paul ku byaha by’ubugome akatirwa gufungwa imyaka 25 ku byaha byo kugambanira igihugu.
RCS irasaba uwabona aba bagabo uko ari batatu kubimenyesha Polisi.
Source:izubarirashe
2,869 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply