Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa amashuri i Karembure
— October 28, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatanduta wa nyuma w’ukwezi tariki 28 Ukwakira 2017 nkuko bisanzwe wari umuganda rusange, Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gahanga, mu muganda usoza ukwezi kw’Ukwakira 2017, ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibyumba by’amashuri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Karembure.
Ni umuganda wanitabiriwe n’abashyitsi baturutse mu Bwongereza no mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza(Commonwealth) banakomereje mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Stade ya Cricket yubatswe muri uyu Murenge wa Gahanga.


Perezida Kagame na Minisitiri Kaboneka

Perezida Kagame asuhuza abaturage



Perezida Kagame yashimiye aba bashyitsi n’abaturage bitabiriye umuganda nk’uko basanzwe babigenza, abasaba gushishikarira gutura mu Midugudu ngo ibikorwaremezo bakeneye bibagezweho mu buryo bworoshye.
Yagize ati “Turashaka gukomeza gutura mu Midugudu yubatse neza ngo dushobore kugeza ku baturage ibikorwaremezo. Amazi, amashanyarazi, amashuri, aho kwivuriza biroroha kubigeza ku baturage iyo batuye neza hamwe.”
Yakomeje asaba abaturage kugira uruhare mu bikorwa bibazamura n’inkunga zaboneka zigasanga barashyizeho akabo kuko ari byo bitera ishema.
Ati “Dukomeze uwo mutima wo kwikorera no gufatanya hanyuma igihugu cyacu kibone amajyambere. Turashaka amajyambere, turashaka kubaho neza, turashaka kubana neza, ibyo rero nta gishobora kutubuza kubigeraho kandi ntabwo ari twe twenyine.”
Nyuma y’uyu muganda, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade Mpuzamahanga y’Umukino wa Cricket aho yavuze ko yitezweho guteza imbere uyu mukino mu Rwanda.
2,851 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply