Rubavu: Havumbuwe imbunda mu musarane w’inzu
— September 1, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi aturuka mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kane ubwo havidurwaga umusarane w’inzu iheruka kugurwa n’abajyanama b’ubuzima mu Mumudugudu w’Inkurunziza, Akagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi, havumbuwemo imbunda yo mu bwoko bwa Ak 47.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbugangari, Rutarindwa Joseph Desire, yabwiye itangazamakuru ko iyo mbunda idafite magazine y’amasasu igikurwamo yahise ishyikirizwa inzego z’umutekano.

Inzu yaguzwe n’Abajyanama b’ubuzima

Umusarane wavumbuwemo imbunda
Yagize ati “Nimugoroba saa kumi n’ebyiri ni bwo baviduraga umusarane w’inzu iheruka kugurwa n’abajyanama b’ubuzima bakuramo imbunda, nuko tubimenyesha ingabo na polisi. Turacyashakisha abatuyemo mbere y’uko igurwa n’abajyanama b’ubuzima kuko iyo mbunda igaragara nk’aho yari imazemo imyaka nk’itatu cyangwa ine.”
Abaturage bagirwa inama ko ahari ibikoresho bya gisirikare babigaragaza bakabishyikiriza inzego z’umutekano, nta nkurikizi zindi.N’ahandi hose uwabona igikoresha cya gisirikare asabwa kwihutira kumenyesha inzego z’umutekano.
2,631 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply