Lt Col IKURAKURE Darius amaze kwicirwa muri Etat Majoro
— March 22, 2016
Please enter banners and links.


Lieutenant Colonel Ikurakure Darius usanzwe ayoboye ikigo cya gisirikare cya Muzinda amaze kwicwa mu masaha ashize y’akaruhuko n’abantu bataramenyekana.
Mu masaha yo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Werurwe 2016 nibwo LT Col Ikurakure Darius yaraswaga n’umuntu witwaje intwaro utaramenyekana. Uyu mugabo akaba yiciwe muri Etat Majoro ya gisirikare mu mujyi wa Bujumbura.
Amakuru ava mu Burundi avuga ko Lieutenant Colonel Ikurakure Darius yasanzwe imbere y’ibiro bikuru by’igisirikare (État Major Général de l’Armée). Aha akaba ariho yarasiwe hagati mu kibuga cyagenewe gusomerwamo amakuru mashya.
Uwarashe uyu musirikare mukuru yahise ahunga anyuze ku muhanda w’ibitaro byitiriwe intwari Louis Rwagasore naho imbunda yakoresheje amurasa akaba yayisize aho yari amaze kumurasira.

Lt Col Ikurakure uretse kuyobora ikigo cya Genie de combat, niwe wari ushinzwe umutekano mu karere ko mu Burasirazuba bwa Bujumbura mu duce twa Mutakura, Cibitoke na Ngagara.
Utu duce tukaba twarafatiwemo abantu bari mu myigaragambyo bamagana ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.
Utu duce kandi twafatiwemo intwaro nyinshi ndetse abenshi bafunzwe n’ubutegetsi ntibararekurwa abandi baranyerezwa. Bose bakaba bashyirwa ku mutwe wa Col Darius Ikurakure .
Nyuma y’iraswa rye bivugwa ko abashinzwe umutekano bahise bakikiza ibiro bikuru bya gisirikare bikanga ko hari umutekano muke ushobora kuboneka nyuma y’ibi bitero. Kugeza ubu igisirikare cy’u Burundi ntacyo kiratangaza ku rupfu rw’uyu musirikare mukuru.
Abenshi I Burundi baribaza uburyo umusirikare mukuru yarasirwa muri Etat Majoro uwamurashe ntafatwe.
Bamwe baratunga urutoki ko Leta ya Nkurunziza ariyo iri inyuma y’ubugizi bwa nabi n’urupfu rwa Lt.Col.Ikurakure.Abandi bavuga ko ashobora kuba yishwe n’abatavuga rumwe na Let adore ko ari umwe mu barwanyaga abatavuga rumwe na Nkurunziza .
Muhungu John
3,598 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply