Polisi y’uRwanda yasubije Umuhinde miliyoni 13.6 Frw yibwe n’umukozi we
— August 17, 2017Please enter banners and links.
Kuwa 17 Kanama 2017 Polisi y’u Rwanda yasubije miliyoni 13 .6 Frw umugabo ukomoka mu Buhinde witwa Charles wari wibwe n’umukozi we .
Uyu Muhinde yabwiye itangazamakuru ko yari ayamutumye kuri banki nkuko asanzwe amutuma maze abonye atinze atangira kumutelefona undi nawe akamubwira ngo araje ,hashira akanya akongera akamutelefona undi nanone ati ndaje Charles ageze aho akeka ko umukozi we amwibye ahita ajya kumenyesha Polisi nayo itangira kumukurikirana kugeza bamufatiye mu Karere ka Kayonza iyo mu mashyamba.
Umuhinde Charles uhagarariye Sosiyete yitwa WAHEGURU TRAVELS ishinzwe iby’indege n’amacumbi ndetse no gukodesha imodoaka yagize ati “ndishimye kubona Polisi y’uRwanda ishoboye kunsubiza amafaranga ndumva ntazi uburyo nayishimira”.
Umuhinde Charles amaze kubara amafaranga ye
Uyu niwe Twahirwa Livingstonwari wibye Miliyoni 13.6 ari kuri Polisi i Remera
Uwo mukozi akaba yitwa Twahirwa Livingston wayafatanywe yemera ko ayo mafaranga yari yayibye.
Twahirwa Livingston w’imyaka 27 yari umukozi wa kompani icuruza amatike y’indege, ikorera mu mujyi wa Kigali, yemeye ko ari we wari wibye ayo mafaranga ubwo yari ayatumwe n’umukoresha we kuri banki.
Yagize ati “Bampaye cheque ngo njye kuyibikuza maze kubona amafaranga ntabwo nari mfite gahunda yo kuyiba ariko nabipanze ubwo.”
Avuga ko atazi icyabimuteye kuko ngo ntiyari asanzwe yiba kuko ngo mu myaka isaga ibiri yari amaranye n’uwo mukoresha we nk’umukozi ushinzwe Marketing ngo ntabwo yajyaga agerageza kwiba.
Twahirwa yafatiwe i Kayonza kwa nyina wabo ubwo yari agiye kuba ahihishe ngo apange icyo azakoresha ayo mafaranga.Twahirwa yiyemereye ko ayo mafaranga yari yayibye ndetse akabisabira imbabazi ko atazongera ndetse ati “n’isomo nkuyemo ko kwiba atari byiza kuko bisansebaje ntakaje akazi rero n’undi wese wabitekerezaga abireke”.
Uhagarariye Polisi y’Umujyi wa Kigali RPC R. Rutikanga yavuze ko abantu bose bakwiye kumenya ko nta mikino ku bijyanye n’umutekano w’igihugu kuko iyo umucura yibye umunyamahanga bijya kugihugu niyo mpamvu Polisi ihora iri moso igashobora kubafata.
RPC R.Rutikanga yagize ati “tugirana ibiganiro kenshi n’abaturage tukabigisha kwirinda ibyaha niyo mpamvu mboneyeho akanya nanone ko kubwira buri wese ko umutekano dushaka ko uba 100% uzajya agerageza guhungabanya umutekano uwo uzahura n’ibibazo bikomeye”.
Yakomeje avuga ko uwo mujura yibye amafaranga umunsi w’ejo hashize bakimara kubamenyesha Polisi yatangiye akazi katoroshye ko gushakisha Telephone ye kugeza imifatiye mu Karere ka Kayonza.
Twahirwa Livingston akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi I Remera kugeza ubwo azagezwa imbere rukiko akiregura ku byaha ashinjwa byo kwiba Umuhinde.
Gatera Stanley
2,998 total views, 1 views today
Leave a reply