umu amakuru- Meya wa Rubavu arafunzwe akekwaho kubangamira Umukandida hari n’indi dosiye yari afite | Umusingi

Meya wa Rubavu arafunzwe akekwaho kubangamira Umukandida hari n’indi dosiye yari afite

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2017 Police y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi by’agateganyo umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie akekwaho kubangamira ibikorwa by’umwe mu bakandida bari kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Ibicishije kuri Twitter, Police y’u Rwanda yatangaje uyu muyobozi w’Akarere ka Rubavu afunganywe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze.

Amakuru aturuka  I Rubavu, avuga ko ifungwa rya Jeremie Sinamenye rifitanye isano no kuba ejo ubuyobozi bwarabujije abaturage kujya gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza bya Mpayimana Philippe uri guhatanira kuyobora u Rwanda.

Amakuru kandi avuga ko umuyobozi w’Akarere yaba afunganywe n’umukozi w’Akarere ushinzwe ubuyobozi.

Amakuru akomeza avuga ko undi watawe muri yombi ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ugirirabino Elzaphani.

Sinamenye Jeremie yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu Kane ndetse uyu munsi ntiyagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza by’umuryango wa RPF-Inkotanyi kandi ari umuyobozi mukuru w’uyu muryango mu karere ka Rubavu.

Umunsi w’ejo nibwo Minisitiri Kaboneka yatangaje ko umuyobozi uwo ariwe wese uzajya ubuza abaturage kujya mu bikorwa byo kwiyamamaza azajye akurikiranwa n’ibasanga yarabikoze abihanirwe.

Amakuru acukumbuye Ikinyamakuru Umusingi cyamenye ni uko uyu mugabo Meya wa Rubavu yari afite indi dosiye nayo ashobora kuzayikurikiranwaho,iyo dosiye ikaba ivuga ko hari Abacikacumi yibasiraga tukaba tukiyikurikirana neza kuko amajwi ya bamwe tumaze kuyabona ariko hari abandi batwijeje kuzabavugisha tukabona kubagezaho inkuru irambuye.

 

 

2,177 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.