umu amakuru- Abanyeshuri 11 ba Riviera High School bafunzwe | Umusingi

Abanyeshuri 11 ba Riviera High School bafunzwe

Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aravuga ko Polisi y’u Rwanda imaze guta muri muri yombi abanyeshuri 11 biga muri Riviera High School, bakurikiranyweho gutwika ku bushake amacumbi y’iri shuri riherereye mu Mujyi wa Kigali, ryibasiwe n’inkongi mu ijoro ryo ku itariki 18 Kamena 2017.

Inyubako yahiye ni iy’abanyeshuri b’abahungu 45 biga mu cyiciro rusange, yafashwe n’inkongi ku Cyumweru gishize, ahagana saa yine z’ijoro ubwo abanyeshuri biteguraga kuryama, ariko nta wayiguyemo.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, akaba yavuze  ko abantu 11 kugeza ubu aribo bamaze gufatwa , ibyinshi bikazatangazwa ubwo iperereza rizba rirangiye.

Yagize ati “Bose ni abanyeshuri uko ari 11, bakurikiranyweho icyo cyaha. Nyuma uko ubugenzacyaha buzagenda butera imbere mu iperereza niko tuzagenda tubabwira n’ibindi.”

Umuyobozi Ushinzwe guhuza Ishuri n’abantu bo hanze muri Riviera High School , Nikwigize Faustin, yabwiye yavuze  ko bagitegereje ibizava mu iperereza, ariko hari amakuru ko ryatwitswe n’abanyeshuri batari bishimiye kuba imbere mu kigo.

Yagize ati “Abanyeshuri nta kibazo bigeze badutangariza nk’ubuyobozi, ariko amakuru twumva bavuga ko byatewe n’uko bamwe batashagakaga kuba mu kigo imbere [bigatuma batwika amacumbi]. Kuko nta wabafashe nabi, ariko twarindira imyanzuro izaturuka muri polisi nibo bazatanga umwanzuro, ayo ni amakuru tugenda twumva hano.”

Nyuma y’icyo kibazo cyabayeho, abanyeshuri bararaga mu cyumba cyahiye bakorewe ibitanda bishya bimurirwa mu kindi cyumba, ku buryo amasomo yakomeje nk’ibisanzwe, uretse ku wa Mbere w’iki cyumweru, ubwo inkongi yari yaraye ibaye.

Igice cyahiye ngo cyohereje imyotsi mu kindi byegeranye, ku buryo kiri guterwa amarangi ngo gikomeze gukoreshwa, ariko icyahiye cyo ntikirasanwa.

Nubwo ibyangiritse muri uwo muriro bitarabarurirwa agaciro mu mafaranga, harimo ibikoresho by’abanyeshuri nk’amavalisi, imyenda yabo, inkweto ,amabati, isakaro ry’inzu, utubati, ibiryamirwa, matela 36 zari mu bubiko, televiziyo nini barebaga n’indi itarakoreshwaga.

3,111 total views, 7 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.