umu amakuru-  Abanyarwanda n’abagande barimo guhura n’ikibazo cyo kubacuruza bababeshya akazi bakabakoresha filime zurukozasoni muri Saudi Arabia ,Dubai na Oman | Umusingi

Tit  Abanyarwanda n’abagande barimo guhura n’ikibazo cyo kubacuruza bababeshya akazi bakabakoresha filime zurukozasoni muri Saudi Arabia ,Dubai na Oman

Please enter banners and links.

Tit

 

Muri iyi minsi mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’abantu n’ibigo byigenga bibeshya abantu ko bababoneye akazi mu bihugu nka Dubai ,Saudi Arabia,Oman na China ariko iyo bagezeyo bamwe aho gukora akazi babwiwe ahubwo bajya bakakinisha filime z’urukozasoni bakunda kwita porono (Blue movies).
Hashize iminsi kuri imwe muri Televiziyo zo muri Uganda iyitwa NBS yerekanye abashoboye kugaruka bari baratwawe muri ibyo bihugu byavuzwe haruguru ariko bakavuga uburyo babakoresha filime z’urukozasoni ,bakabicisha inzara abandi ushatse kwanga gukora ibyo bamutegetse bakabica.
Umwe mu bahungu wakuwe mu gihugu cya Uganda witwa Sunday mu kiganiro yagiranye niyo Televiziyo ya NBS yagize ati “hari umugabo witwa Charles yambwiye ko ashobora kunjyana Dubai nkabona akazi kubera uburyo nari nkennye nkeneye akazi narabyemeye ,umunsi yambwiye kugenda naragiye mpura nawe nsanga hari n’abandi bagenzi banjye 6 harimo n’abanyarwanda 2 tujya mu modoka turagenda kuko twagombaga kunyura muri Kenya ariko ibyo twaboneye I Kenya byari agahoma munwa”.

Sunday avuga ko bageze muri Kenya bakiriwe neza babinjiza mu gipangu haza umugore arabasuhuza arangije arababwira ati mwese uko muri aha hari akazi muje gukora utaribugakore azapfa .
Uwo mugore batashoboye kumenya amazina ye yahise azana filime z’ubusambanyi n’ubutinganyi ayibashyiriramo barayireba irangiye abereka indi y’umusore wanze kubikora bamwambika ishashi ku maso aziritse amaboko n’amaguru arapfa.
Ibyo birangiye babategetse gukuramo imyenda bicara hasi bose bambaye ubusa ,birangiye buri umwe bamujyanye mu cyumba cye bakabazanira abagore bakuru bagasambana nabo n’abakobwa bakabazanira abagabo bakuru ,ibyo byarangira abahangu bakabazanira abagabo bo kubatinga mu kibuno.
Sunday akomeza avuga ko babakinishije filime z’ubusambanyi n’ubutinganyi ariko Imana we yaramukijije ariko ntazibagirwa mushuti we witwa Sam bambitse ishashi mu maso apfa amureba azira gushaka akazi.
Sunday avuga uburyo Imana yamukijije kuko Charles wabatwaye we yakoreraga amafaranga menshi cyane ariko bo ubuzima bwabo burimo kwangirika .
Charles yamusanze mu cyumba aho bari baramukingiranye bamutinga mukibuno nawe agatinga abandi maze amubwira ko hari umugabo uba mu gihugu cy’uBwongereza wa mukunze ushaka kumurongora akamubera umugore.
Charles yazanye Laptop ashyiraho skype abwira Sunday kwiyereka uwo muzungu maze bakamubwira ko agomba kubikora nkuko ba Nyampinga biyereka imbere y’abantu maze umuzungu arashima ubwo hakurikiraho icyo gushaka Visa umujyana mu Bwongereza ajye gushyingirwa niba ariko umuntu yabivuga.
Bamushyize mu modoka bamugarura Kampala kumushakira Visa bageze ahitwa Mbale barahagarara bajya kugura ibyo kurya kubera bari bashonje .
Basohotse mu modoka Sunday yumva ikintu kimubwiye kiti ko batakuziritse wakwirutse ako kanya ava mu modoka ariruka.
Yatangiye gusaba rifuti yamugeza Kampala n’ubwo bitari bimworoheye n’ukuntu yasaga nabi kubera gusambana n’abashuga mami n’ubutinganyi kuko hari aho babateraga inshinge zibongerera imbaraga maze ubwo agira Imana umuntu wajyaga Kampala aramuzana mu modoka amugezayo.
Sunday ntiyari afite aho kurara yatangiye kujya arara muri gare y’imodoka agakoresha imisarani ya gare no gukoraba mu mwambaro umwe .
Yagiye kuri polisi zose zo muri Kampala ntibagire icyo bamufasha kugeza ubwo byanditswe mu binyamakuru na nyina n’uko yasomye amakuru amenya ko umuhungu we yari yarabuze ibibazo yahuye nabyo.
Ikibabaje cyane ni uko nyine yapfuye muri iyo minsi umuhungu ntiyabimenya ndetse umuhungu mu buzima bubi yararimo I Kampala umunsi arimo kugenda yumva abantu baririmba basenga ajyayo .
Yagezeyo abitekerereza Pasitori maze uwo mu pasitori amujyana kwa muganga basanga yaranduye agakoko gatera sida n’izindi ndwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Bari baramwangije ku buryo yajyaga kwihagarika akazana amara mu kibuno akababara cyane .
Uyu mugabo Sunday avuga ko yakoraga ibyo byose kugirango polisi itabare abo yari yasize inyuma ndetse n’abandi bashukwa ko bagiye guhabwa akazi bamenye ingaruka zabyo n’ibibazo abagiye bahura nabyo .
Iyi nkuru ni ndende tuzayibakomereza ubutaha .
Gatera Stanley

5,571 total views, 3 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Mr. Gago January 18, 2019 at 7:43 am

    Icyo dukwiye kumenya nuko ikiremwana muntu atarikiza namba! singaya abazungu bikundira imbwa cyane bakazikorera byose kuko nazo zibagirira urukundo rutagira ikizinga

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.