FPR n’ishyire hasi umupira dukine ireke kugira ubwoba –Diane Rwigara
— June 1, 2017
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 1 Kamena 2017 mu nzu ya se I Nyamirambo Diane Shima Rwigara yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kuvuga ingorane yahuye nazo mu gusinyisha mu Turere twose mu gihugu nkuko bisabwa na Komisiyo y’amatora ko buri muntu wese ushaka kuba Perezida agomba kugira umubare w’abantu bamusinyira muri buri Karere.
Diane Rwigara mu bibazo yahuye nabyo bimwe muri ibyo yavuze bamwe mu bantu bamusinyiraga n’abamusinyishirizaga bahungabanywaga n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’inzego zishinzwe umutekano ku buryo yavuze ko hari nabafunzwe.
Ariko nkuko buri gihe Diane Rwigara atajya abura ibyo anengwa iyo yahuye n’abanyamakuru ntago yashoboraga gusobanura ngo aze afite amakuru yuzuye y’umubare w’abo bantu avuga bahungabanyijwe cyangwa bafunzwe n’uturere byabereyemo.
Ikindi abanyamakuru bamunenzeho ni uburyo buri kintu cyose ari ugusoma ku rupapuro nkaho ari ibintu atazi baba bamwandikiye atabanje no kubisoma ngo abyumve.
Bigaragara ko afite abamubwiye kujya muri politike kandi itamurimo kuko hari ibintu umuntu uzi politike avuga bidakwiye gusoma ku rupapuro .
Yavuze ku kibazo cy’umusoro ukabije wakwa abanyarwanda ,avuga umutekano muke mu gihe hari ibihugu biza kwigira ku Rwanda ndetse anega na Komisiyo y’amatora ku bijyanye n’ubutumwa buzashyirwa ku mbuga nkoranya mbaga kuri muri mukandida habura amasaha 48 n’ibindi byinshi yavuze.
Amaze kuvuga ibyo byose Diane Rwigara yagize ati “ese niba FPR iziko ikunzwe n’abaturage kuki namaze gutangaza ko nziyamamariza kuyobora igihugu igahaguruka igatangira gushakisha uburyo bandwanya no kunaniza?ni bashyire hasi umupira dukine turebe uzatsinda amatira n’aba mu mucyo nzemera ibizaba byayavuyemo”.
Diane Rwigara abaaye uwa kabiri nyuma ya Mpayimana Philippe nawe kimwe na Diane biyamamaje nk’abakandida b’igenga uvuze ibibazo yahuye nabyo mu gusinyisha mu Turere kuko mu minsi ishize Mpayimana nawe yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ababwira ibibazo yahuye nabyo.Diane Rwigara yavuze ko amafoto ye yagaragaye ku mbuga nkoranya mbaga yakwirakwijwe kubera yari yamaze gutangaza ko agiye kwiyamamaza kuba Perezida bikaba byarakozwe mu rwego rwo kumunaniza ariko aho kumuca integer ahubwo byamwongereye imbaraga.
Akaba yavuze ko amafoto yari amakorano (photoshop)atari we bwite .
Tubibutse ko habaye kamarampaka aho abaturage basabye ko itageko nshinga ingingo yi 101 ihinduka ikemerera Perezida Kagame gukomeza kuyobora manda ya 3 kuko babonaga ibyo yabakoreye ari byinshi cyane bagasanga mu gihe agishoboye yakomeza kubayobora akabakorera ibindi byinshi.
FPR ntiremeza umukandiza wayo ,iracyacecetse mu gihe andi mashyaka arimbanije no gutanga abakandida ,Ishyaka Green Party ryamaze kwemeza Dr.Frank Habineza ,PL ifite inama rusange yo kwemeza umukandida ndetse amakuru akaba avuga ko na PSD bari munzira yo gutegura inama rusange yo kwemeza umukandida wabo.
Zimwe mu mpamvu zivugwa abantu bashingiyeho basaba ko Perezida Kagame akomeza kuyobora harimo ibyiza amaze gukorera abanyarwanda birimo imihanda myinshi hirya no hino mu gihugu ,amashanyarazi ,isuku ,umutekano ,iterambere ry’icyaro ,kwegereza abanyeshuri amashuri ,gahunda ya gira inka n’ibindi byinshi.
Gatera Stanley
2,973 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
1 Comment
Ariko nkawe Gatera ubeshya ngo Diyane ntazi ibyo avuga ibyoyababwiye nibyowamuvugiye? Mbese iyo ikinyamakuru cyanyu gitangira kivugako kirengera abanyarwanda warangiza ukerekana kubogama nogusebanya uba ugaragazako muribande? Mureke kubeshya diyane afite inzira yahisemo kdi iramubereye akwiye kuba perezida kdi tuzamutora. Courage Kuri Diyane turagushyigikiye