Indaya yateraga abagabo kalifoomu ikabiba amafaranga n’ibindi bintu yatawe muriyombi
— March 1, 2016
Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala polisi yafashe umukobwa witwa Natukunda Berindah wicuruza akaba yafashwe azira gutera abagabo kalifoomu akabasinziriza akabiba amafaranga n’ibindi bintu byo mu rugo birimo Laptop ,inkweto ,imyambaro n’amashilingi.
Polisi iyobowe n’uwitwa Justus Tusiime bagiye ahitwa Kibuye bagota Guest house yitwa Kibuye Guest aho iyo ndaya ikodesha maze banjiyemo imbere bamusangamo .
Ni nyuma y’umugabo witwa Samuel Mbabazi wari watanze ikirego kuri polisi ya hitwa Kirya road avuga ko yasanze Natukunda mu kabyiniro (night club)kitwa Silk kazwi cyane mu mujyi wa Kampala bakumvikana ko bajyana kwa Mbabazi bakishimisha.
Nkuko Mbabazi abitangariza Ikinyamakuru Bukedde cyo muri Uganda avuga ko bageze iwe bararyama bishimishamo rimwe gusa arasinzira yagiye gukanguka Natukunda yagiye atwara Amashillingi Miliyoni ebyeri (2.000.000Ug/shs)ishati 2 ,inkweto ze zose ,Laptop .
Mbabazi yahise ajya gutanga ikirego kuri polisi bityo polisi itangira kumushakisha kugeza kuwa 29 Gashyantare 2016 ubwo yamuataga muri yombi.
Polisi yasanze kuri iyo nzu akodesha afite ibyumba 3 akodesha icye araramo ikindi bagisangamo abasore bivugwa ko aribo akoresha mukwiba abagabo n’ibyo yibye kwa Mbabazi niho babisanze.
Natukunda Berindah w’imyaka 27 polisi yahise imujyana ageze kuri polisi ahasanga ibindi birego 7 by’abagabo bamuregaga ko abatera kalifoomu akabasinziriza akabiba.
Abajijwe impamvu yibye Mbabazi Samuel yagize ati “amafaranga twumvikanye ko ari bunyishyure tumaze kwishimisha yarayanyimye nanjye nkoresha ubwenge ndiyishyura”.
Maneko wa polisi witwa Justus Tusiime akaba yavuze ko bamaze igihe bashakisha uyu mukobwa kubera ibirego abagabo bamuregaga ko abatera kalifoomu akabasinziriza akabiba akaba afite ibirego bitandukanye byanditswe mu gitabo cya polisi ndetse ibirego bye bifite nimero SD Ref: 57/11/01/2016.
Uwitwa Bazatoha uba muri Kampala yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko abagabo bakwiye kwirinda kugura indaya za Kampala kubera ko iyo ngeso yo gutera abagabo kalifoomu bakabiba igezweho cyane .
Yagize ati “cyane cyane abagabo babanyamahanga baribwa cyane muri Kampala baza ibyo batabizi bakisanga n’udufaranga bari bitwaje baratubibye ,abo muzajya mwumva bavuye I Kigali bakavuga ko babibiye Kampala abenshi burya ni uko baba babyemo”.
Byahinduwe na Muhungu John
4,263 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply