umu amakuru-   Amatora yari amaze iminsi ashyushya abantu imitwe muri Uganda uyu munsi nibwo gutora birangira | Umusingi

  Amatora museveniAmatora yari amaze iminsi ashyushya abantu imitwe muri Uganda uyu munsi nibwo gutora birangira

Please enter banners and links.

 

Amatora museveni

Mu gihugu cya Uganda hashize iminsi havugwa amatora y’umukuru w’igihugu aho abiyamamaje uko ari 8 buri umwe yahawe umwanya wo kwiyamamaza ndetse bahurira no mu biganiro mpaka (Presidential debate) aho buri umwe yabazwaga ibibazo bitandukanye birimo uburyo yacyemura ibibazo by’icyo gihugu n’icyo yakorera abaturage n’ibindi byinshi.
Amatoro yo muri iki gihugu yagiye avugwamo imyivumbagatanyo aho uwitwa Dr.Kiiza Besigye yakomeje gufatwa na polisi y’icyo gihugu n’uwitwa Amama Mbabazi nawe wakomeje kuvuga ko abarwana shyaka be bahoterwa kandi bose bavuga ko Perezida Museveni ariwe ubateza ibibazo.

amatora ugandaaa

Abaturage barimo gutora
Perezida Museveni amaze imyaka 30 ategeka ariko yanze kurekura ubutegetsi ndetse ahindura Itegeko nshinga ry’icyo gihugu ryavugaga ko Perezida agomba gutegeka manda 2 gusa buri manda ari imyaka 5 ,manda 2 ikaba imyaka 10 hakajyaho undi ariko iyi n’inshuro ye ya 5 agiye kongera kuyobora icyo gihugu.

amatoora mbabaza

Amama Mbabazi arimo gutora
Uyu munsi Kuwa 18 Gashyantare 2016 abantu bari bazi ko hashobora kuba imyigaragambo kubera urubyiruko ahanini ugereranije n’ababa bigaragambya bavugaga ko badashaka ko Perezida Museveni asubiraho ahubwo bashaka Dr.Kiiza Besigye.
Icyatangaje abantu n’uburyo hirya no hino mu gihugu cya Uganda abantu bitabiriye gutora bisanzwe ,nta myivumbagatanyo yabaye uretse uduce tumwe na tumwe impapuro z’amatora zatindaga kuhagera ahandi bakavuga ko hari aho basangaga udukarito bashyiramo amajwi barangije gutora twari dufunguye mbere y’uko amatora aba ndetse utundi turimo amajwi y’abantu batoye kandi amatora ataragera.

amatoora uga
Itangazamakuru ryo muri Uganda rikaba ryagerageje kwereka abantu n’isi yose uko amatora yagenze ndetse hakaba hari abashimye cyane itangazamakuru ryo muri icyo gihugu kuko bagaragaje ubunyamwuga buri ku rwego rushimishije.
Ubu twandika iyio nkuru hategerejwe Komisiyo y’amatora muri Uganda kugirango batangaze uwatsinze by’agateganyo ndetse nyuma hakazatangazwa amanota ya burundu y’uwatsinze.

12310608_1762847850613049_6839797967791073689_n

Museveni yahuye na Besigye ubundi buri umwe acaho adashaka kureba undi
Dr.Kiiza Besigye akaba yaragaragaje impungenge ko bashobira kuzamwiba amajwi ariko habayeho ukuri hakabarwa amajwi y’abantu batoye avuga ko yatsinda Perezida Museveni.
Amakuru aturuka mu nzego za Uganda kandi yizewe avuga ko Perezida Museveni atashakaga gusubira kubutegetsi ndetse Ishyaka rya NRM ariryo ahagarariye ryari ryamaze guhitamo Amama Mbabazi dore ko uyu mugabo yari Minisitiri w’Intebe ndetse akaba yari SG w’Ishyaka rya NRM ariko Perezida Museveni yaje guhindura igitekerezo nyuma yo kumenya amakuru ko Besigye aziyamamaza.Ibyo nibyo byatumye ashwana na Mbabazi kuko Mbabazi we yari aziko ntakabuza azaba Perezida .

12743733_10153377200447197_5012585407444866514_n

Besigye ari mu fana be
Perezida Museveni yari aziko Besigye atazasubira kwiyamamaza kubera ko Ishyaka rye rya FDC ryari ryahisemo Gen.Mugisha Muntu nyuma nabo bisubiraho bemeza ko Besigye ariwe ushoboye guhangana na Museveni Mugisha atamushobora.
Museveni yumvise ko Besigye ariwe uzongera kwiyamamaza nawe yahise ahindura ibyari biteganyijwe ko Mbabazi ariwe NRM izashyigikira kuko yabonaga nta wundi washobora gutsinda Besigye ,ibyo bituma Mbabazi arakara ahita nawe ashinga Ishyaka rye rya Go Forward .

12274252_1762847660613068_8720148239155322874_n

Besigye ari kumwe n’umukuru wa Polisi Gen.Kale Kayihura
Icyagaragaye ni uko Besigye na Museveni bafitanye ibibazo ubwabo bombi ariko bagashaka kubishyira mu baturage kandi atariko byakabaye bimeze.
Bamwe mu banyarwanda benshi bifuza ko Perezida Museveni n’ubwo ashaje,n’ubwo ataegetse imyaka myinshi ariko yakomeza akayobora kubera yabahaye ubwenegihugu muri Uganda kandi mu batuye Uganda bivugwa ko abanyarwanda aribo bakabiri mu bwinshi nyuma y’abagande.

12715433_10153377374772197_6443868899721197245_n

Besigye n’umugore we Byanyima Winnie
Mu bahanganye na Perezida Museveni nkuko inzobere muri politike zibivuga ,habuze uwavuga ati Abanyarwanda nzakorera iki cyangwa iki Museveni atabakoreye ahubwo ugasanga barwanya abanyarwanda baba muri Uganda kandi ari benshi uwo batoye aratsinda icyo rero Museveni akaba akibarusha kandi kimuhesha amanota menshi yo kuguma kubutegetsi.

12144866_998867076847566_2488742245019300732_n

Museveni n’umugore we Janet Museveni
Kamuhanda John aba mu mujyi wa Kampala yatangarije umunyamakuru wacu ko uretse n’ibyo Perezida Museveni afashije abanyarwanda ari byinshi yanafashije abanyarwanda gutaha mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka myinshi barahungiye mu bihugu bitandukanye harimo na Uganda.
Undi muntu uzaza agakorera abanyarwanda ibirenze ibyo Museveni yabakoreye uwo ashobora gutsinda naho ubundi Museveni azakomeza gutegeka cyeretse urupfu rwonyine naho ubundi azategeka.
Ikindi abantu bakurikiranaga amatora muri Uganda bashimye ni uko habaye umutuzo umunsi w’amatora abanyamahanga bamwe bari babaye basubiye iwabo kubera ubwoba abandi bikingirana mu mazu yabo badasohoka ariko byabaye mu mutuzo nta kibazo cyabaye ,cyangwa abantu bapfuye.
Rwego Tonny

1,993 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.