umu amakuru- Inama ngira abashaka kwiyamamaza kuba Perezida mu Rwanda nyuma yo kubona hari byinshi batazi | Umusingi

Inama ngira abashaka kwiyamamaza kuba Perezida mu Rwanda nyuma yo kubona hari byinshi batazi

Please enter banners and links.

Maze kubona abantu batatu aribo Dr.Frank Habineza uziyamamariza kuba Perezida ahagarariye Ishyaka rya Green Party na Diane Shima Rwigara ndetse na Mpayimana Philippe aba bombi baziyamamaza nk’abakandida bigenga hari byinshi numvise nabagira inama n’abandi bose bumva bafite igitekerezo cyo kuziyamamaza ariko batarabishyira ku mugaragaro.

Njya nibaza niba bajya batekereza ko kwiyamamaza kuba Perezida ari umushinga ukomeye kandi uhenze usaba ubwenge bwinshi?.Njya nibaza kuki Amashyaka akunda gukoresha ibintu byamake?n’abakozi baciriritse ?ni ubukene bubitera se?niba ari ubukene nkuko natangiye mbabwira ko ari umushinga uhenze mureke kwangiza amafaranga yanyu kuko ni utawukora neza ibyo ushaka ntuzabigeraho ahubwo uzahomba amafaranga wagakoresheje ibindi.

Icyo nshaka kubagiraho inama ni uko mushaka abajyanama beza kandi abo bahenze kubabona niyo mpamvu njya ndeba ibyo mukora bikanyobera bigatuma ntekereza niba umushinga nababwiye muba mwarawizeho neza.

Nk’ubu reka mpere kuri Diane Rwigara uherutse guhura n’ibibazo bikomeye byo gushyirwa ku ka rubanda amafoto ye agaragaza ubwambure ariko nk’umunyapolitike ushaka kuba Perezida ,iyo aza kugira umujyanama mwiza yari kuba ako kanya ikibimenya akamenya impamvu amafoto ye yagaragajwe ari uko amaze gutangaza ko aziyamamaza kuba Perezida yari kuba yarakoze Press release cyangwa agakora Press conference agahangana n’icyo kibazo kigamije kumuhungabanya agatsindwa kandi ubu yamaze gutsindwa kuko ntaravuga niba ayo mafoto ari photoshop cyangwa atariyo bivuze ko yabuze umujyanama muzima.

Ikindi mugomba kumenya gukina Politike mukamenya n’imvugo ya Politike kuko Diane Rwigara ntago wahamagaje itangazamakuru rigahurura ukababwira umushinga wakoze ko ushaka kuyobora u Rwanda ariko kugeza ubu ukaba utaravuga ikihishe inyuma y’amafoto yawe y’urukozasoni arimo gukwirakwizwa hirya no hino ku isi yose.

Dr Frank Habineza wa Green Party

Ntimugafate abantu kuko ari inshuti zanyu ngo mubahe inshingano zo kubafasha mu mishinga ikomeye nk’iyo ,ahubwo mwashaka abajyanama bakabagira inama nziza zibafasha kugirango mugere kubyo mushaka mu rwego rwo kwirinda ibihombo.

Uretse wenda Dr.Frank Habineza nawe ikimufasha ni uko aziranye n’abanyamakuru benshi kandi azi imvuga y’Abanyapolitike wenda ikibazo we agira n’icyo kubura ubushobozi ariko ubuna ko afite gahunda ifatika kandi ashobora no gutsinda.

Hari ibintu mugomba kwiga niba mushaka kugera ku ntego zanyu bimwe muri ibyo harimo kumenya gukorana n’itangazamakuru kuko ibyo njya numva amwe mu mashyaka nka PL babwira abanyamakuru ngo gutangaza ibyo bifuza ko abanyarwanda bamenya ko ari ubushake bw’abanyamakuru ukibaza abo bantu niba koko hari gahunda cyangwa bafite aho bashaka kuva naho bashaka kugera bikakuyobera.

Mpayimana Philippe

Mugomba kumenya gushakisha udushya kandi mukavugira rubanda muba muhagarariye kuko ntago ari ugutegereza ngo manda zanyu zirangire muveho ntacyo mukoze n’abandi baze bibe gutyo ,ubwose muba muri Ishyaka koko?.

Njya nibaza nko kuri Mpayimana Philippe niba hari uwo yagishije inama ajya gufata icyemezo cyo kwemeza ko aziyamamaza ku mwanya wa Perezida .

Philippe yarantangaje aje guhura n’abanyamakuru ari kuri moto ,nibyo navugaga ibyo ukora byose uretse no kuba Perezida kubabishaka mujye mugerageza ntihagira ugucishamo ijisho kuko byibuze uba warashatse udufaranga ukirarira rimwe ugakodesha akamodoka.

Nageze mu biro byawe aho ukorera numva ngize agahinda ndetse birambabaza kuko bishobora kuba ari ubukene wenda ufite amafaranga wakora ibintu abantu bashima naho niba ari kuriya nabonye sinzi ko hari umunyarwanda n’umwe uzakujya inyuma ngo aragutora ushobora kuzabona ijwi ryawe gusa.

Ntimuze kuvuga ko wenda ari ukubibasira ahubwo ukuri kurababaza niyo mpamvu nanjye wandika ibi byanyu nanjye mbabaye kubera ndimo kuvuga ukuri kuko mwakabaye mukora ibidushimisha tukandika tuvuga tuti Philippe cyangwa Diane turabona yarateguye gahunda ye neza agomba gutsinda naho iyo itangazamakuru ritangiye rikunenga byanze bikunze uba ufite ikibazo.

Diane Rwigara we amafaranga arayafite yarabyimereye ko nta kibazo cy’amafaranga afite mu gikorwa cyo kwiyamamaza kuba Perezida ariko kuki utazi kuyakoresha?

Kuki udashaka abagufasha basobanutse?umuntu kuba muri inshuti ntago bivuze ko yagufasha muri buri kimwe ahubwo shaka abajyanama bazima kandi bakomeye ndetse ushake n’abanyamakuru babahanga bazi gusesengura situwasiyo bagufashe ndetse n’inkuru zawe zandikwe kanshi nkuko ujya ubona Green Party ihora yandikwa neza buriya we ku kibazo cyo gushakisha udushya ,imvugo ya kinyapolitike no kumenya gukoresha itangazamakuru yarabishoboye.

N’ibyi njye mba mbona mukwiye gukora ariko nkabona mutabikora nk’ibaza ibibazo byinshi bimwe muri ibyo n’ibi nanditseho ngerageje gusesengura uko mbibona n’uburyo mbona mwakora neza kurushaho.

Iki n’igitekerezo cyanjye uko mbibona n’uko byumva undi ashobora kuba nawe afite uko abyumva kandi nashimishwa no kubona hagize undi nawe unyandikira kuri email yanjye stanleygatera@gmail.com nawe akatubwira uko abyumva n’uko abibona.

Gatera Stanley

0783664450

 

3,143 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. fkaaa May 10, 2017 at 6:37 am

    wowe urumunyabwoba kd ushobora kuba utazi icyo impinduka aricyo guharanira uburenganzira ntibireba ubutunzi nukuri kukurimo

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.