Ababyeyi bamwe na bamwe babyarira iwabo abana ntibandikwa mu irangamimerere kubera gutinya kujya ku rukiko
— February 18, 2016
Please enter banners and links.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu Nteko ishingamategeko Kuwa 29 Ukuboza 2015 ikiganiro cyatumijwe na bamwe mu Badepite kugirango baganire n’itangazamakuru barigaragarize ibyo bakora n’abanyamakuru bababaze ibibazo bitandukanye ndetse bungurane ibitekerezo.
Sinateri Niyongana Garikani yagejeje ku banyamakuru ibyo bakora nk’ihuriro ry’Abasinateri n’Abadepite birimo kurwanya Malaria ,imirire mibi ,uburezi ,ubuzima muri rusange.
Uwo munsi hagaragajwe ikibazo cy’abana baba baravukiye iwabo kubera ibibazo bitandukanye aho bamwe ba se babihakana abandi bakaburana nabo babyaranye abo bana bagakurira kwa ba Nyirakuru na Sekuru ubyara nyina w’umwana.
Abo bana bahura n’ibibazo bitandukanye ariko icyavuzweho uwo munsi n’icyo kutiyandikisha mu gitabo cy’irangamimerere y’abana bavuka kuko iyo babandika bababaza ise w’umwana na nyina w’umwana ,iyo umwe mu babyeyi adahari uwo mwana ntiyandikwa.
Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi bagaragaje ko Leta ikwiye kureba uburyo icyo kibazo cya kemuka abo bana baba baravukiye mu mago iwabo batabana n’ababyeyi babo nabo bashyirirwaho uburyo bwo kwiyandikishwa kuko kutandikwa bibatesha amahirwe yo kwiga ,kwivuza ,kubaho neza kandi igihugu gikeneye umwana wiga neza ,akivuza ,akaryama neza ,akarya neza akabona ibyangombwa byose umwana agenerwa ,uwo niwe mwana u Rwanda rukeneye uzaza agafatanya n’abandi guteza imbere igihugu nkuko Garikani abivuga.Itegeko rivuga ko iyo umubyeyi ashaka kwandikisha umwana we ajya mu rukiko rukamuha uburenganzira bamwe mu baturage iyo bumvise ko ari ukujya mu rukiko bumva ko ari ukujya kuburana bityo bagatinya ugasanga abana nibo babihombeyemo.
Iryo tegeko bifuza ko ryahinduka ku buryo bworoshye ndetse n’ababyeyi bafite abana nabo kujya kubandikisha bigorana .
Bivugwa ko iyo ababyeyi batinze kwandikisha umwana iminsi arengeje iminsi 15 bacibwa amande ndetse hari aho bagusaba abagabo bemeza ko umwana ari uwawe cyangwa uzana abacamanza ugasanga n’ibintu bidasobanutse ndetsi bitinda cyane abana babirenganiramo.
Leta ikaba isabwa kureba uburyo ibibazo biri mu bana bavukira mu miryango iwabo no kwandikisha abana ku Murenge byavugururwa kuko no muzindi gahunda zitandukanye zavuguruwe.
Andikira ikinyamakuru umusingi kuri ijwiry’abana@gmail.com
3,057 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply