Tombora ya Bralirwa muri Primus yatangiye kuba baringa
— February 22, 2017Please enter banners and links.
Hashize iminsi ikigo gicuruza ibinyobwa Bralirwa cyamamaza tombora aho ugura Primus ugashishura mu mufunika icyo usanzemo bakakiguha ariko hari bamwe bamaze gutombora inzoga ariko ntibazihabwe bityo batangira kuvuga ko ya tombora ari baringa.
Umwe mu batomboye Primus akazisaba bakazimwima witwa Byiringiro Jean Elyse utuye I Nyamirambo yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ati “ibi bintu mukwiye kubyandika kuko n’ubwesikoro .Twaratomboye ariko ibyo twamboye ntabwo babiduha”.
Byiringiro akomeza avuga ko ikigo nka Bralirwa kidakwiye kubeshya abantu kuko bitesha agaciro ibinyobwa byabo ku buryo bajya binywere ibinyobwa bikorwa n’izindi nganda kubera kubeshya abakiriya bayo.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije uwitwa Pascal umukozi wa Bralirwa kuri whatsapp ye maze avuga ko abo bantu batomboye twababwira akabarangira uko babona ibihembo byabo.
Ikinyamakuru Umusingi cyamubajije niba amabwiriza yiyo tombora adasobanutse ku buryo abatomboye baba batayazi neza kuko bavuga ko uguze icupa rya Primus ashishura agapfundikizo usanzemo tombora y’icupa rya Primus arisaba mu kabari ako ariko kose gacuruza ibinyobwa bya Bralirwa ariko utubari twinshi twanze gutanga ibyo bihembo.
Ubwanditsi
2,909 total views, 11 views today
1 Comment
Uramutse utsindiye Primus, ushobora kuyibona mu kabari akariko kose. Ku bindi bihembo, uwatomboye ashobora kugana aho barangurira ibinyobwa bya Bralirwa hamwegereye.