Uwahoze ari Meya wa Gicumbi na Niyoyita Hussen wayoboraga ikigo nderabuzima cya Gisiza mu mugambi wo kunyereza Miliyoni 15
— January 30, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi kuri uyu wa mbere taliki 30 Mutarama 2017 ni uko uwahoze ari Meya wa Gicumbi Mvuyekure Alexandre avugwa mu mugambi wo kunyereza Miliyoni 15 z’Akoperative Nkomeyekubuzima ry’abajyanama b’ubuzima 96.
Abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Gicumbi bishyize hamwe mu rwego rwo kwiteza imbere bakora Koperative yitwa Nkomeyekubuzima Leta ibatera inkunga ya Miliyoni 15.
Bamaze kubona izo Miliyoni 15 bagiye inama icyo bakora gishobora kujya kibaha inyungu bahitamo kubaka amazu y’amacumbi n’ibindi bikorwa by’ubworozi.
Bamaze kubyemeranyaho ,uwahoze ayobora ikigo nderabuzima cya Gisiza witwa Niyoyita Hussen nawe wari umwe muri abo ababwira ko bagomba gushaka rwiyemeza mirimo bagatanga isoko mu gihe Abajyanama bubuzima bo bashakaga kubyikorera.
Kubera umugambi yari afatanije n’uwahoze ari Meya wa Gicumbi Mvuyekure Alexandre yo kunyereza ayo mafaranga Leta yari yahaye Koperative y’Abajyanama b’ubuzima ,banze kumuhakanira bemera ikifuzo cye cyo gushaka rwiyemezamirimo isoko riratangwa.
Uyu muyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisiza witwa Niyoyita Hussen yashatse umuntu we baziranye abakorera inyigo arangije aba ari nawe upiganwa aratsinda kubera ko ariwe wakoze inyigo azi ibiciro kandi ashyigikiwe.
Amakuru avuga ko abapiganiye isoko ryo kubaka amacumbi ,umunsi wo gufungura amabahasha uwatsindiye isoko ntago yari ahari yohereje urwandiko avuga ko atabonetse ,Abanyamuryango ba Koperative barabyanga ariko umuyobozi w’ikigo nderabuzima Niyoyita ababwira ko nta kibazo nihagira ikiba azamubazanira ndetse abandikira n’urwandiko ko ntakibazo uwo muntu amuzi kandi ko agihe bazamukenera azamubazanira.
Ibikorwa byo kubaka byaratangiye bigeze hagati Rwiyemezamirimo arabura biba ngombwa ko bijya mu Nkiko ariko bivugwa ko habayemo za ruswa kuko Niyoyita wayoboraga ikigo nderabuzima ariwe wagombaga kubibazwa kuko niwe wazanye rwiyemezamirimo ndetse yandika avuga ko aramutse abuze yamuzana.
Aha niho bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi bavuga ko uwahoze ari Meya wa Gicumbi Mvuyekure Alexandre nawe yari mu mugambi kuko yahise yimura Niyoyita amujyana kuyobora ikindi kigo nderabuzima kitwa Tanda nubu akaba ariho ayobora aho kumukurikirana.
Uwitwa Muhawenimana Velginia umwe mu bajyanama b’ubuzima muri Koperative Nkomeyekubuzima Ikinyamakuru Umusingi kimubajije aho iki kibazo kigeze yagize ati “tuzasomerwa kuri 17 Gashyantare 2017 nibwo tuzamenya icyemezo kizafatwa”.
Ibikorwa bya Koperative byarahagaze amazu y’ubakwaga arahagarara ndetse bari bafite ingurube zirapfa kubera nta mafaranga bari bakibona kubera ko ayinjiraga kuri konte yabo yarafatirwaga kubera ko umukozi watundaga amabuye yo kubaka yari yarabareze kubera kutishyurwa urukiko rutegeka ko batsinzwe.
Abantu bibaza impamvu ayo manyanga yose yakozwe n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima Niyoyita aho kumukurikirana ahubwo bakamwimura bakamujyana ahandi ndetse n’urukiko rukirengagiza ibaruwa yanditse avuga ko rwiyemezamirimo aramutse abuze yamubona kandi akaba yarabuze ntamuzane nkuko yabyanditse.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Niyoyita Hussen ubu uyobora ikigo nderabuzima cya Tanda maze avuga ko ibyo bintu bisaba umwanya muremure kandi ari mu nama ati “cyeretse wongeye ukampamagara mfite umwanya uhagije”.
Ntiyaretse ngo abanze yumve n’icyo dushaka kumubaza ahubwo yumvise ari ikibazo cya Koperative Komerakubuzima ahita avuga ngo ibyo birasaba umwanya muremure kuko ikibazo akizi neza bias nkaho yakwepaga.
Ikinyamakuru Umusingi cyarakomeje kibaza uwahoze ari Meya wa Akarere ka Gicumbi witwa Mvuyekure Alexandre maze avuga ko ikibazo atakibuka neza ati “mwabaza abayobozi bashya wenda bo barabizi neza bakabasobanurira naho njye hashize umwaka wose simbyibuka neza”.
Uyu Mvuyekure Alexandre akaba aburana ari hanze nyuma yaho byatangajwe n’abimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda ko ari mu gihome akekwaho kunyereza asaga Miliyoni 33 none hiyongeyeho na 15 bivugwa ko yafatanije na Niyoyita Hussen uyobora ikigo nderabuzima cya Tanda.
Uyu mugabo akaba yarigeze kwamaganwa n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC kubera imyitwarire ye n’itangazamakuru.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya w’Akarere ka Gicumbi Juvenal Mudaheranwa ariko ntiyitaba Telephone yacu ariko ubwo aho azitabira tuzabagezaho icyo avuga kuri iki kibazo kuko agomba kurenganura aba Bajyanama nk’umuyobozi w’Akarere cyangwa nawe azabibazwe n’abamuhaye akazi.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba niba iki kibazo akizi kuko amafaranga yahawe Abajyanama b’ubuzima muri Gicumbi yanyuze muri Minisiteri y’Ubuzima ariko nawe ntiyadusubije ndetse twamwoherereje n’ubutumwa bugufi kuri Telephone ye igendanwa ndetse no kuri whatsapp ariko ntiyadusubiza.
Aha twashimira abayobozi bajya basubiza ibibazo by’abanyamakuru barimo Minisitiri w’Ubutabera Johnstone Businge,Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo abandi rwose namwe mwisubireho kuko kwandikira umunyamakuru ka sms ntago byatwara n’umunota ariko usanga bicecekera abandi bakitwaza ko bari mu nama.
Gatera Stanley
3,287 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply