GLIHD ikomeje guhugura abanyamakuru uburyo bwo gutangaza inkuru ku bijyanye n’amategeko n’uburenganzira bw’abana n’Abagore
— January 2, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa 30 Ukuboza 2016 muri Kalisimbi Hotel habereye amahugurwa y’abanyamakuru yateguwe na GLIHD (Great Lakes Initiatives for Human Rights and Development)akaba yari agamije kubahugura uburyo bajya batangaza inkuru z’ijyanye n’amategeko n’uburenganzira bw’abana n’abagore.
Tom Mulisa umunyamategeko ushinzwe itegeko nshinga yavuze ko hari abana bari barafunzwe bamwe bakiri bato basanga hari aho bafungwaga mu buryo bubangamiye uburenganzira bw’umwana cyangwa bw’umugore (igitsina gore.
Tom Mulisa yakomeje avuga ko hari abana bato bakuragamo inda bakiri bato bagahanishwa kubafunga ariko avuga ko bagiye basuzuma uburyo baba barafunzwe n’uburyo bakuragamo inda basanga amategeko akwiye guhindurwa bityo Itegeko nshinga rihindutse n’andi mategeko amwe na amwe arahinduka aribwo basabye ko bahabwa imbabazi bityo Perezida Kagame Paul akaba yarahaye imbabazi abakuyemo inda bagafungwa batarengeje imyaka 16.
Tom akomeza avuga ko bazashaka igihe bagashimira Perezida Kagame kumugaragaro kubera igikorwa yakoze cyo guha imbabazi abana b’ababakobwa bari barafunzwe bazira gukuramo inda .
Muri ayo mahugurwa Dr .Eugen Kanyamanza ukora muri RBC yahuguye abanyamakuru ku myaka umuntu ashobora gukuramo inda naho yayikuriramo n’uwemerewe kuyikuramo n’imiti yakoreshwa byose akaba yarabisobanuriye abanyamakuru icyo amategeko ateganya.
Akaba yaravuze ko hari igipapuro kitwa Court Order uzaba yemerewe gukuramo inda icyo gipapuro aricyo azajya yereka umuganga ukora mu bitaro kandi yemewe mu rugaga rw’abaganga.
Dr.Kanyamaza kandi yabwiye abanyamakuru ko urubyiruko rukwiye kumenyeshwa kuko itegeko ariko rivuga bakamenya uburenganzira bwabo icyo amategeko ateganya kugirango batazajya bakora amakosa batazi ko amategeko yahindutse.
Amategeko avuga ko ari uburenganzira bw’utwite kumva ashaka kuyikuramo ariko ku mpamvu zifataika n’urukiko rumwemerera kuyikuramo ariko ashobora no gufata icyemezo akavuga ko ashaka kuyibyara akayibyara cyangwa akayikuramo.
Hari nk’abaterwa inda n’abavandimwe cyangwa ababyeyi cyangwa gufatwa kungufu akiri muto n’izindi mpamvu zitandukanye zivugwa mu itegeko tuzabagezaho ubutaha.
Yanavuze ko hari itegeko ryemerera abantu gufata umwana yaba ababyeyi be batishoboye cyangwa ari impfubyi bakamurera aribyo yabwiraga abanyamakuru ko n’ababa bashaka gukuramo inda bajya babitekerezaho ko bashobora kubyara umwana akabona abamurera kuko hari abantu benshi barera abana batari ababo.Hari n’ibibazo bigihari binyuranije n’amategeko aho Amadini atemerera umuntu uwo ariwe wese gukuramo inda ndetse no gukoresha udukingirizo kuko bavuga ko kwica ari icyaha ndetse no gusambana ari icyaha abantu bakwiye kwifata.
Indi mbogamizi havuzwe umuco aho usanga nawo ugifite uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Dr.Aflodis Kagaba umuyobozi wa HDI nawe yahuguye ku burenganzira bw’abagore n’icyo amategeko mashya ateganya bijyanye n’ihinduka ry’itegeko nshinga ryavuguruwe muri 2015.
Gatera Stanley
2,742 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply