Abateje icuraburindi muri Stade ya Huye umwe yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo
— February 5, 2016
Please enter banners and links.
Rwabidadi Aimable, ukurikiranyweho icyaha cyo kurigisa umutungo wa leta n’icy’ubugome, bugambiriye kugaragaza nabi isura y’igihugu mu nyungu ze bwite, byatumye amatara yo kuri Stade ya Huye azima hagati mu mukino ya CHAN, yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo na ho Dariot Mbabarempore ukekwaho ubufatanyacyaha, urukiko rwategetse ko afungurwa akajya yitaba ari hanze.
Rwabidadi na Mbabarempore, umutekinisiye w’ikompanyi Smart Energy Solutions yahawe isoko ryo gucanira Stade Huye mu mikino ya CHAN bagejejwe bwa mbere, imbere y’ubutabera mu rukiko rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Gashyantare.
Mu mukino wahuje Cameroun na Ethiopie tariki ya 21 Mutarama 2016, amatara yo kuri Stade Huye yazimye iminota 12 ikintu cyagaragaje usura mbi ku gihugu cyakiriye iyi mikino ya CHAN.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Gashyantare 2016, Rwabidadi yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje na ho Mbabarempore we arekurwa by’agateganyo ariko akazajya yitaba.
Impamvu urukiko rwashingiyeho zatumye Rwabidadi aba afunzwe by’agateganyo ni uko mu bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha harimo ko yasabwe gutanga mazutu ihagije yo gushyira muri moteri ariko akabyanga ndetse akagirwa n’inama akanga kumvira.
Ikindi cyashingiweho mu kugaragaza ko yashatse kunyereza umutungo wa leta ni uko hari mazutu yasaguye ku mikino yabanje, ntiyigere ayigaragariza umukoresha we ahubwo akongera gusaba indi.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso by’uko Rwabidadi yari yarabwiye Mbabarempore wari ushinzwe gucana moteri kujya amuhamagara ku murongo w’icyombo akoresheje nimero gatatu kugira ngo abandi bafite ibyombo muri stade batumva ibyo bari kuvugana.
Ibi ubushinjacyaha buvuga ko ari ubuhamya bwatanzwe na Mbabarempore.
Izi ngingo uko ari eshatu nizo urukiko rwashingiyeho ruvuga ko yari afite umugambi wo kunyereza umutungo wa leta, icyaha ubushinjacyaha bwise ko gikomeye, rumukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Mbabarempore ukurikiranyweho ubufatanyacyaha we yarekuwe by’agateganyo.
Akekwaho kuba icyitso cya Rwabidadi bagamije kurigisa umutungo wa Leta.
Mbabarempore ukekwaho ubufatanyacyaha na Rwabidadi, urukiko rwavuze ko kuba ubushinjacyaha butaragaragaje umuyobozi yagombaga kuregera ko atahawe mazutu ihagije, kandi akaba yarasukaga muri Moteri nke ahawe, ntabufatanyacyaha bumugaragaraho, bityo agomba gufungurwa akajya yitaba ubutabera ari hanze.
Mu iburanisha ryabanje kuwa Kane tariki ya 4 Gashyantare 2015, Rwabidadi n’abunganizi be bari basabye ko yarekurwa kuko nta mpamvu n’imwe yo gutoroka ubutabera nk’uko ubushinjacyaha bwari bwabigizeho impungenge.
Mbabarempore utari ufite umwunganira yahakanye ubufatanyacyaha asaba kurekurwa agakomeza akazi ke kamutunze kugira ngo atazakirukanwaho.
Ubwo imyanzuro y’urubanza yasomwaga kuri uyu wa Gatanu, yabaregwa ndetse n’abunganizi babo mu mategeko nta n’umwe wagaragaye mu rukiko.
Ubwanditsi
2,616 total views, 1 views today
Leave a reply