umu amakuru-  Undi mufungwa yatorotse gereza ya Kimironko | Umusingi

abafungwa-bari-kwiga (1)  Undi mufungwa yatorotse gereza ya Kimironko

Please enter banners and links.

abafungwa-bari-kwiga (1)

 

Kuwa 5 Gashyantare 2016 undi mufungwa yatorotse gereza ya Kimironko nyuma yaho abandi 2 mu minsi itageze 30 batorotse bambaye imyambaro ya gipolisi.
Ikinyamakuru Umusingi cyatohoje ko uwatorotse yitwa Rwagwa ariryo zina rizwi .
Amakuru uturuka ahantu hizewe avuga ko Rwagwa yasohotse muri gereza n’abandi bitwa Abajoc bagiye gutera intebe abafungwa bicaraho iyo basuwe kuko wari umunsi wo gusurwa bagenzi be baramubura.
Bigaragare ko yari afite umuntu hafi aho wari umutegereje kandi mu basohokanye nawe bari babizi kuko ubundi muri gereza uburi umwe abacunga undi kuko iyo umwe abuze mwese murabizira.

rwarakabije
Ndetse biravugwa ko yasohotse yambaye imyenda igerekeranye yagera aho batera intebe iya gereza ayikuramo yiyoberanya nk’umuntu usanzwe.
Gusa ubuyobozi bw’iyi gereza buranengwa cyane kudacunga umutekano neza kuko kuba hashize iminsi mike hatorotse 2 none hakaba hagiye undi kandi gereza iba izengurutswe n’abacungagereza bigaragara ko harimo uburangare.
Ikinyamakuru Umusingi cyifuje kubaza ubuyobozi bwa gereza gihamagara uwitwa Sengabo Hillary umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ariko ntiyitaba Telephone ye igendanwa.
Gusa amakuru ku baherutse gutoroka bivugwa ko hari uwahoze ari Komanda wa polisi I Nyamata waziritse umuntu agacika akaboko ubu ufungiye Kimironko ko ariwe wari ushinzwe umutekano muri gereza ashobora kuba ari muri uwo mugambi w’abatorotse.
Ikindi ngo ni uko ba Burigadiye bo muri gereza bari babafungiranye mu mazu yabo bashyizeho ingufuri ari ukujijisha ko abatorotse babanje kubafungirana kugirango batababuza umugambi wabo.
Iyi nkuru tukaba tuzayikomeza umuvugizi naramuka yemeye kutuvugisha kuko twamwoherereje n’ubutumwa bugufi kuri Telephone ye igendanwa nabwo ntiyagira icyo adusubiza.

Gatera Stanley

3,138 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.