umu amakuru-    P Diddy aravugwa mu mugambi wo kwica 2Pac | Umusingi

article-2244542-16672474000005dc-64_634x623    P Diddy aravugwa mu mugambi wo kwica 2Pac

Please enter banners and links.

article-2244542-16672474000005dc-64_634x623

 

 

Umuraperi Sean ’P Diddy’ Combs yongeye gushyirwa mu majwi nk’uwacuze umugambi wo kwica mugenzi we Tupac Shakur wapfuye mu 1996.

Greg Kading wahoze akorana na Polisi y’i Los Angeles yazanye ibimenyetso bishya bishinja P Diddy ndetse anagaragaza byimbitse ko afite gihamye igaragaza inzira uyu muraperi yakoresheje mu guhitana 2Pac.
Ku itariki ya 7 Nzeri 1996 nibwo umuraperi Tupac Shakur yarasiwe mu Mujyi wa Las Vegas ubwo yari avuye kureba umukino w’iteramakofe wahuje inshuti ye Mike Tyson na Bruce Seldon. Yarashwe ari kumwe na manager we Marion Hugh ’Suge’ Knight gusa we yararusimbutse.

30dceb2c00000578-3430967-image-a-31_1454558926671
Huffington Post ivuga ko mu birego bishya bishinja P Diddy bivugwa ko ari we washatse amabandi yishe 2Pac ndetse ngo yatanze miliyoni y’amadolari nk’ikiguzi ku kazi bakoze.
P Diddy avuga ko ibyo Greg Kading avuga nta shingiro bifite. Tupac yagiranye amakimbirane na P Diddy mbere y’uko apfa, bateranaga amagambo aganisha ku bwicanyi hagati y’abaraperi bo muri East Coast [yabarizwagamo P Diddy, Notorious..] na West Coas [2Pac, Snoop, Dr.Dre…].
Tupac yavukiye mu Mujyi wa Los Angeles mu gihe P Diddy ari uw’i New York.
Muri film mbarankuru yitwa ‘Murder Rap’, Kading avuga ko P Diddy yishyuye umwicanyi witwa Duane Keith ’Keffe D’ Davis amutuma kwica 2Pac ku kiguzi cya Miliyoni y’amadolari.

Mu ijoro 2Pac yarasiwemo ngo ’Keffe’ na we yatumye umwishywa we witwa ’Baby Lane’ Anderson ari na we warashe uyu muhanzi.

Ibi bimenyetso byahishuye ko uwitwa Christopher Wallace aka Biggie Smalls wari inshuti magara ya P Diddy, ngo yarashwe nyuma y’amezi atandatu n’abo ku ruhande rwa 2Pac bihimura.Gusa mu minsi ishize havuzwe ko Tupac akiriho atapfuye ndetse ko ari muri Haiti yihisheyo.

Igihugu cya Haiti niho umuhanzi w’icyamamare Jean wicleaf akomoka .

Abantu bamaze gusoma iyo nkuru ivuga ko Tupac akiriho yihishe bakibaza ikintu cyatuma yihisha iyo myaka yose kikabayobera uretse ko hari abavuga ko ashaka kuzagaruka agakora amateka ku isi .

3,930 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.